P.O BOX 7289 KIGALI PHONE: +250 252 584562 FAX ......Ukwakira 2012 agenga umurimo wo gukusanya no...

16
P.O BOX 7289 KIGALI PHONE: +250 252 584562 FAX: + 250 252 584563 E-MAIL: [email protected] Web site: www.rura.rw AMABWIRIZA N°001/EWASTAN/SW/RURA/2014 YO KUWA 28/8/2014 AGENGA IMIKORERE Y’UMURIMO WO GUTWARA IMYANDA Y’IBISHINGWE MU RWANDA

Transcript of P.O BOX 7289 KIGALI PHONE: +250 252 584562 FAX ......Ukwakira 2012 agenga umurimo wo gukusanya no...

  • P.O BOX 7289 KIGALI

    PHONE: +250 252 584562

    FAX: + 250 252 584563

    E-MAIL: [email protected]

    Web site: www.rura.rw

    AMABWIRIZA N°001/EWASTAN/SW/RURA/2014 YO KUWA 28/8/2014 AGENGA

    IMIKORERE Y’UMURIMO WO GUTWARA IMYANDA Y’IBISHINGWE MU

    RWANDA

    mailto:[email protected]://www.rura.rw/

  • 1

    AMABWIRIZA 001/EWASTAN/SW/RURA/2014 YO KUWA 28/8/2014 AGENGA

    UMURIMO WO GUKUSANYA NO GUTWARA IMYANDA Y’IBISHINGWE MU

    RWANDA

    IRANGASHINGIRO .................................................................................................................... 3

    UMUTWE WA MBERE: INGINGO RUSANGE ..................................................................... 4

    ICYICIRO CYA MBERE: GUKUSANYA NO GUTWARA IMYANDA Y’IBISHINGWE 4

    Ingingo ya mbere: Icyo aya mabwiriza agamije .................................................................... 4

    Ingingo ya 2: Abo aya mabwiriza areba ................................................................................. 4

    Ingingo ya 3: Ubusobanuro bw’amagambo ............................................................................ 4

    UMUTWE WA 2: IBYICIRO BY’IMPUSHYA Z’ABAKORA UMURIMO WO

    GUKUSANYA NO GUTWARA IMYANDA Y’IBISHINGWE N’IBISABWA

    ABAZISABA ................................................................................................................................. 5

    ICYICIRO CYA MBERE: IBYICIRO BY’IMPUSHYA ZITANGWA ................................. 5

    Ingingo ya 4: Ibyiciro 3 by’impushya ..................................................................................... 5

    Ingingo ya 5: Icyiciro cya mbere cy’uruhushya ..................................................................... 5

    Ingingo ya 6: Icyiciro cya kabiri cy’uruhushya...................................................................... 5

    Ingingo ya 7: Icyiciro cya gatatu cy’uruhushya ..................................................................... 5

    ICYICIRO CYA 2: IBISABWA ABASABA IMPUSHYA ZO MU BYICIRO

    BITANDUKANYE ........................................................................................................................ 6

    Ingingo ya 8: Gukora umurimo wo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe ........... 6

    Ingingo ya 9: Ibisabwa abashaka impushya zo gukusanya no gutwara imyanda

    y’ibishingwe bari mu cyiciro cya mbere ................................................................................. 6

    Ingingo ya 10: Ibisabwa abifuza uruhushya rwo gukusanya no gutwara imyanda bari mu

    cyiciro cya kabiri (2) ................................................................................................................. 6

    Ingingo ya 11: Ibisabwa abifuza uruhushya rwo gukusanya no gutwara imyanda bari mu

    cyiciro cya gatatu (3) ................................................................................................................. 7

  • 2

    Ingingo ya 12: Kugirana amasezerano .................................................................................... 7

    UMUTWE WA GATATU: INSHINGANO Z’UKORA UMURIMO WO GUKUSANYA

    NO GUTWARA IMYANDA Y’IBISHINGWE ......................................................................... 8

    Ingingo ya 13: Ibyo abakora uyu murimo bagomba kubahirizwa ....................................... 8

    Ingingo ya 14: Igihe ntarengwa cyo kubona Uruhushya ....................................................... 8

    Ingingo ya 15: Igihe uruhushya rumara ................................................................................. 8

    Ingingo ya 16: Amafaranga ajyanye n’itangwa ry’uruhushya ............................................ 9

    Ingingo ya 19: Uguhinduka k’uruhushya ............................................................................... 9

    Ingingo ya 20: Guhererekanya Uruhushya ......................................................................... 10

    Ingingo ya 21: Ukwamburwa uruhushya ............................................................................. 10

    Ingingo 22: Guteshwa agaciro k’uruhushya ......................................................................... 10

    Ingingo ya 23: Ishyirwaho ry’ibiciro byo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe 10

    UMUTWE WA 4: IGENZURA N’IYUBAHIRIZWA RY’IBITEGENYWA

    N‘AMABWIRIZA....................................................................................................................... 11

    Ingingo ya 24: Igenzura rikorwa n’Urwego Ngenzuramikorere ........................................ 11

    UMUTWE WA GATANU: INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA ............................ 12

    Ingingo ya 26: Ingingo z’inzibacyuho .................................................................................. 12

    Ingingo ya 27: Ivanwaho ry’ingingo z’amabwiriza ............................................................ 12

    Ingingo ya 28: Igihe amabwiriza atangira gukurikizwa...................................................... 12

    UMUGEREKA WA MBERE : IBIHANO ............................................................................... 13

    IBIHANO BITEGANYWA........................................................................................................ 13

    UMUGEREKAWA KABIRI(2): AMAFARANGA ATANGWA KU RUHUSHYA ........... 14

    UMUGEREKA WA GATATU(3): IBYICIRO BY’IMIRENGE Y‘IMIGI ......................... 15

  • 3

    IRANGASHINGIRO

    Inama Ngenzuramikorere y’Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’Inzego zimwe

    z’imirimo ifitiye igihugu akamaro mu nama yayo yo kuwa….2014 ;

    Ishingiye ku Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera,

    kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda cyane cyane mu ngingo za 7, 31- 35,

    102, 105;

    Ishingiye ku itegeko n°09/2013 ryo kuwa 01/03/2013 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe

    kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rikanagena

    inshingano, ububasha, imiterere, n’imikorere byarwocyane cyane mu ngingo zaryo,iya 2,50,iya

    8 iya 10, iya 20,iya 37,47 n’iya 48;

    Isubiye ku mabwiriza y’Inama Ngenzuramikorere No 008/WATSAN-RURA/2012 yo mu

    Ukwakira 2012 agenga umurimo wo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe mu Rwanda;

    Ishingiye kandi ku bitekerezo by’inama zitandukanye zahuje inzego zirebwa n‘umurimo wo

    gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe mu Rwanda;

    Yemeje:

  • 4

    UMUTWE WA MBERE: INGINGO RUSANGE

    ICYICIRO CYA MBERE: GUKUSANYA NO GUTWARA IMYANDA Y’IBISHINGWE

    Ingingo ya mbere: Icyo aya mabwiriza agamije

    Aya mabwiriza agena uburyo umurimo wo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe ukorwa

    mu ngo no mu bigo hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi ndeste no guteza imbere isuku mu

    Rwanda.

    Ingingo ya 2: Abo aya mabwiriza areba

    Aya mabwiriza areba abakora umurimo wo gukusanya no gutwara imyanda y’Ibishingwe mu

    Rwanda byaba Ibigo, Koperative cyangwa Umuntu muremano.

    Aya mabwiriza ntareba abatwara imyanda y’ibishingwe ihumanya, cyangwa se abifuza gutwara

    ibimene by’amacupa, ibyuma byashaje cyangwa se iyindi myanda mu rwego rw’ubucuruzi.

    Ingingo ya 3: Ubusobanuro bw’amagambo

    Muri aya mabwiriza, amagambo akurikira asobanura ibi bikurikira:

    1. Ikigo: sosiete yanditse mu gitabo cy’ ubucuruzi nk’ ikora umurimo wo gukusanya no gutwara

    imyanda y’ibishingwe;

    2. Inama Ngenzuramikorere: Urwego rukuru rugenzura imikorere y’ Urwego

    Ngenzuramikorere;

    3. Koperative: umuryango w’abantu bishyize hamwe hamwe ufite ubuzimagatozi, ugamije

    inyungu rusange z’abagize uwo muryango;

    4. Uruhushya: uburengenzira butangwa n’Urwego Ngenzuramikorere bwo gukusanya no

    gutwara imyanda y’ibishingwe;

    5. Urwego Ngenzuramikorere: Urwego rushyirwaho n’itegeko no 09/2013 ryo kuwa 01

    Werurwe 2013 rufite munshingano zarwo kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu

    akamaro;

    6. Urugo: umuryango w’umuntu umwe cyangwa benshi, baba ahantu hamwe cyangwa mu

    icumbi rimwe.

  • 5

    UMUTWE WA 2: IBYICIRO BY’IMPUSHYA Z’ABAKORA UMURIMO WO

    GUKUSANYA NO GUTWARA IMYANDA Y’IBISHINGWE N’IBISABWA

    ABAZISABA

    ICYICIRO CYA MBERE: IBYICIRO BY’IMPUSHYA ZITANGWA

    Ingingo ya 4: Ibyiciro 3 by’impushya

    Urwego Ngenzuramikorere rutanga impushya ziri mu byiciro bitatu (3) zihabwa abatanga

    serivisi zo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe.

    Ingingo ya 5: Icyiciro cya mbere cy’uruhushya

    Icyiciro cya mbere kirebana n’uruhushya ruhabwa abatanga serivisi zo gukusanya no gutwara

    imyanda y’ibishingwe mu mirenge igize Uturere tw’umujyi wa Kigali.

    Uruhushya ni kimwe mu bisabwa kugira ngo abari muri iki cyiciro bapiganirwe isoko ryo

    gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe;

    Abari muri iki cyiciro kandi bashobora gukora imirimo ikorwa n’abafite impushya zo mu byiciro

    bya kabiri na gatatu

    Ingingo ya 6: Icyiciro cya kabiri cy’uruhushya

    Icyiciro cya kabiri kirebana n’uruhushya ruhabwa abatanga serivisi zo gukusanya no gutwara

    imyanda y’ibishingwe mu mirenge y’imijyi iri mu ntara zose z’Igihugu hakuwemo Umujyi wa

    Kigali.

    Urutonde rw’iyi mirenge rugaragara ku mugereka wa kabiri (2) wayamabwiriza.

    Abafite impushya zo muri iki cyiciro bashobora gukora imirimo ikorwa n’abafite impushya zo

    mu rwego rwa gatatu.

    Ingingo ya 7: Icyiciro cya gatatu cy’uruhushya

    Icyiciro cya gatatu (3) kirebana n’uruhushya ruhabwa abatanga serivisi zo gukusanya no gutwara

    imyanda y’ibishingwe mu mirenge y’icyaro itavuzwe mu ngingo ya 5 n’iya 6 y’aya mabwiriza.

    Iyo mirenge igaragara ku mugereka wa gatatu (2) waya mabwiriza.

  • 6

    ICYICIRO CYA 2: IBISABWA ABASABA IMPUSHYA ZO MU BYICIRO

    BITANDUKANYE

    Ingingo ya 8: Gukora umurimo wo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe

    Ikigo, Koperative cyangwa umuntu muremano bifuza gutanga serivisi zo gukusanya no gutwara

    imyanda y’ibishingwe bagomba kubisabira uruhushya Urwego Ngenzuramikorere .

    Ingingo ya 9: Ibisabwa abashaka impushya zo gukusanya no gutwara imyanda

    y’ibishingwe bari mu cyiciro cya mbere

    Usaba uruhushya rwo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe mu cyiciro cya mbere

    agomba kugaragaza ibikurikira:

    a) Ibaruwa isaba uruhushya yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa RURA;

    b) Ifishi yujuje neza n’usaba uruhushya;

    c) Kugaragaza icyicaro cy’Ikigo/Koperative ;

    d) Kugaragaza icyemezo cy’uko Ikigo cyanditse mu gitabo cy’ubucuruzi;

    e) Kugaragaza ubuzimagatozi iyo ari koperative;

    f) Kugaragaza umushinga w’ibikorwa (business plan) byibuze w’imyaka itanu;

    g) Kugaragaza Ubushobozi harimo byibuze Umubare w’ibinyabiziga bitatu (3) bye bwite

    bizafasha mu gutwara imyanda y’ibishingwe kandi bifite buri kimwe byibuze ubushobozi bwo

    kwikorera toni eshanu (5).

    Ingingo ya 10: Ibisabwa abifuza uruhushya rwo gukusanya no gutwara imyanda bari mu

    cyiciro cya kabiri (2)

    Usaba uruhushya rwo mu cyiciro cya kabiri (2) agomba kuzuza ibi bikurikira:

    a) Ibaruwa isaba uruhushya yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa RURA;

    b) Ifishi yujuje neza n’usaba uruhushya;

    c) Kugaragaza icyicaro cy’Ikigo cyangwa Koperative;

    d) Kugaragaza icyemezo cy’uko Ikigo cyanditse mu gitabo cy’ubucuruzi;

    e) Kugaragaza ubuzimagatozi iyo ari koperative;

    f) Kugaragaza umushinga w’ibikorwa (business plan) byibuze w’imyaka itanu (5);

    g) Kugaragaza imodoka imwe ye bwite izafasha mu gutwara imyanda y’ibishingwe, ifite

    byibuze ubushobozi bwo kwikorera toni eshanu (5).

  • 7

    Ingingo ya 11: Ibisabwa abifuza uruhushya rwo gukusanya no gutwara imyanda bari mu

    cyiciro cya gatatu (3)

    Usaba uruhushya rwo mu cyiciro cya gatatu agomba kuzuza ibi bikurikira:

    a) Ibaruwa isaba uruhushya yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa RURA;

    b) Ifishi yujuje neza n’usaba uruhushya;

    c) Kugaragaza icyicaro cy’Ikigo cyangwa Koperative ;

    d) Kugaragaza icyemezo cy’uko Ikigo cyanditse mu gitabo cy’ubucuruzi;

    e) Kugaragaza ubuzimagatozi iyo ari koperative ;

    f) Kugaragaza umushinga w’ibikorwa (business plan) byibuze w’imyaka itanu (5);

    g) Kugaragaza imodoka imwe ye cyagwa akodesha izafasha mu gutwara imyanda

    y’ibishingwe ifite ubushobozi bwo kwikorera toni eshanu (5).

    Ingingo ya 12: Kugirana amasezerano

    Utanga serivisi zo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe mu byiciro uko ari bitatu (3)

    agomba kugirana amasezerano n’ubuyobozi buhagarariye abaturage ku rwego rw’umurenge

    cyangwa Akarere akoreramo ndetse nabo aha iyo serivise.

    Icyakora abahagarariye Ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bafite

    uburenganzira bwo kwihitiramo uwo bagirana amasezerano, utanga serivisi zo gukusanya no

    gutwara imyanda y’ibishingwe ubifitiye uruhushya, kabone niyo utanga iyo serivisi yaba

    adakorera mu gace uwo uhagarariye Igihugu cye cyangwa umuryango mpuzamahanga atuyemo.

    Kopi ya bene ayo masezerano igomba gushyikirizwa Urwego Ngenzuramikorere.

  • 8

    UMUTWE WA GATATU: INSHINGANO Z’UKORA UMURIMO WO GUKUSANYA

    NO GUTWARA IMYANDA Y’IBISHINGWE

    Ingingo ya 13: Ibyo abakora uyu murimo bagomba kubahirizwa

    Abatanga serivisi yo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe bo mu byiciro byose bagomba

    kubahiriza ibi bikurikira:

    a) Gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe mu ngo bigomba gukorwa nibura inshuro

    imwe mu cyumweru ku bari mu cyiciro cya mbere, inshuro ebyiri mu kwezi, ku bari mu

    cyiciro cya kabiri, n’inshuro imwe mu kwezi ku bari mu cyiciro cya gatatu;

    b) Kuvangura imyanda y’ibishingwe bibora n’ibitabora no kuyimena ahabugenewe;

    c) Kugenera abakozi ibikoresho byabugenewe (ibyiciro byose) no kubateganyiriza

    amahugurwa;

    d) Kugira ubwishingizi bw'indwara n’ubwiteganyirize by’abakozi (ibyiciro byose);

    e) Kubahiriza ibiciro byemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Inzego zimwe

    z’Imirimo ifitiye igihugu akamaro no gutanga amakuru igihe cyose abisabwe n’Urwego

    ngenzuramikorere ;

    f) Gutanga raporo y’imikorere ya buri gihembwe ku Rwego Ngenzuramikorere bitarenze

    itariki ya 30 y’ukwezi gukurikira igihembwe ;

    g) Gutanga ibitabo by’ibaruramari bitarenze tariki ya 31 Werurwe ya buri mwaka ;

    h) Kwishyura Urwego Ngenzuramikorere buri mwaka umusanzu bihereye k’umubare

    w’amafaranga yinjijwe mu mwaka nk’uko biteganywa n’Itegeko.

    Inshingano z’uhabwa serivisi zigaragazwa mu masezerano hagati ye na rwiyemezmirimo.

    Ingingo ya 14: Igihe ntarengwa cyo kubona Uruhushya

    Mu gihe usaba uruhushya yujuje ibiteganywa muri aya mabwiriza ahabwa igisubizo mu gihe

    kitarenze iminsi cumi y’akazi (10) uhereye igihe yashyikiririje dosiye ye Urwego

    Ngenzuramikorere.

    Ingingo ya 15: Igihe uruhushya rumara

    Uruhushya rwo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe rugira agaciro k’imyaka itanu (5)

    ku cyiciro cya mbere, imyaka itatu (3) ku cyiciro cya kabiri n’cyagatatu ishobora kongerwa ku

    byiciro byose;

  • 9

    Ingingo ya 16: Amafaranga ajyanye n’itangwa ry’uruhushya

    Amafarangwa atangwa n’usaba uruhushya rwo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe

    amaze kurwemererwa mu byiciro uko ari bitatu aribyo icya mbere, icya kabiri (2) ndetse n’icya

    gatatu (3) nk’uko biteganywa n’aya mabwiriza aboneka ku mugereka wa mbere w’aya

    mabwiriza.

    Ingingo 17: Umusanzu utangwa buri mwaka

    Umusanzu wa buri mwaka utangwa n’abatanga serivisi yo gukusanya no gutwara imyanda

    y’ibishingwe uteganywa n’icyemezo cy’Inama Ngenzuramikorere.

    Ingingo ya 18: Kongera agaciro k’uruhushya

    Gusaba kongera agaciro k’uruhushya bikorwa hasigaye iminsi mirongo itatu (30) mbere y’uko

    uruhushya rucyura igihe.

    Usaba kongera agaciro k’uruhushya mu byiciro byavuzwe haruguru agomba kuba yujuje

    ibikurikira:

    a) Urwandiko rubisaba;

    b) Raporo y’ibikorwa by’umwaka ushize;

    c) Kugaragaza ibyangombwa ( carte jaune, ubwishingizi, n’icyangombwa kigaragaza ko

    ikinyabiziga cyagenzuwe) bigaragaza imodoka zimufasha gutwara imyanda zijyanye

    n’icyiciro cy’uruhushya asaba kongeresha;

    d) Umushinga w’ibikorwa nyuma y’imyaka itanu (5) ku bari mu cyiciro cya mbere, itatu (3)

    ku bari mu cyiciro cya kabiri n’icyagatatu.

    Ingingo ya 19: Uguhinduka k’uruhushya

    Ihindurwa ryuruhushya rishobora gukorwa n’Urwego Ngenzuramikorere rubyibwirije cyangwa

    se rubisabwe na nyirarwo.

    Urwego Ngenzuramikorere rushobora guhindura mu gihe bigaragaye ko ihindurwa ry’uruhushya

    ari ngombwa kugirango hasubizwe ibi bikurikira:

    a) Iyo habayeho ihindurwa ry’amategeko, amabwiriza cyangwa se icyemezo cy’Urukiko

    cyafashwe gifite ingaruka ku uruhushya nyirizina;

    b) Iyo habayeho kunanirwa kuzuza inshingano ziteganywa bidaturutse ku impamvu

    z’uwahawe uruhushya;

    c) Iyo habayeho ihindurwa ry’abanyamigabane cyangwa se imiterere y’uwahawe

    uruhushya;

    d) Kutubahiriza ibiteganywa mu ruhushya, ibikubiye mu mabwiriza cyangwa ibindi

    byemezo byafashwe n’Urwego Ngenzuramikorere.

  • 10

    Ingingo ya 20: Guhererekanya Uruhushya

    Guhererekanya uruhushya bisabwa mu nyandiko ishyikirizwa Urwego Ngenzuramikorere

    n’uwahawe uruhushya ku bushake, agurishije cyangwa akodesheje mugihe kirambye;

    Ihererekanya ry’uruhushya ryemezwa mu nyandiko gusa n’Urwego Ngenzuramikorere. Mu gihe

    ihererekanywa ry’uruhushya ryemejwe, uruhushya rugumana igihe rwari rusigaje;

    Uko guhererekanya k’uruhushya bikorwa gusa iyo iryo hererekanya ritanyuranye n’ibiteganywa

    n’amategeko cyangwa amabwiriza agenga uwo murimo

    Ingingo ya 21: Ukwamburwa uruhushya

    Ukwamburwa uruhushya bikorwa n’Urwego Ngenzuramikorere rubyibwirije. Urwego

    Ngenzuramikorere rushobora kwambura uruhushya Ikigo, Koperative cyangwaUmuntu uwariwe

    wese iyo bigaragaye ko:

    a) Mu gihe uwahawe uruhushya atubahiriza ibiteganganywa n’amategeko ndetse

    n’amabwiriza agenga umurimo wo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe ndetse

    n’inshingano zikubiye mu ruhushya;

    b) Uwahawe uruhushya yataye imirimo yakoraga;

    c) Mu gihe bigaragaye ko uwahawe uruhushya atubahiriza amabwiriza y’Urwego

    Ngenzuramikorere cyangwa yanga korohereza abakozi b’Urwego Ngenzuramikorere

    gukora igenzura rijyanye n’imirimo akora ndetse n’imikoreshereje y’umutungo;

    d) Mu gihe uwahawe uruhushya yahamijwe n’inkiko zibifitiye ububasha ko yahombye;

    e) Mu gihe uwahawe uruhushya yatanze raporo cyangwa amakuru y’ibinyoma abigambiriye

    atuma Urwego Ngenzuramikorere rufata ibyemezo bitaribyo

    Ingingo 22: Guteshwa agaciro k’uruhushya

    Uwahawe uruhushya ashobora gusaba ko uruhushya rwateshwa agaciro mu gihe bisabwe mu

    nyandiko kandi akabitangira impamvu.

    Ingingo ya 23: Ishyirwaho ry’ibiciro byo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe

    Urwego Ngenzuramikorere nirwo rushyiraho ibiciro ntarengwa byo gukusanya no gutwara

    imyanda y’ibishingwe ku bafite impushya zo mu rwego rwa mbere.

    Ku bafite impushya zo mu rwego rwa kabiri n’urwa gatatu bagirana amasezerano n’abo baha

    serivise zo gukusanya no gutwara imyanda bakabimenyesha Urwego ngenzuramikorere. Urwego

    Ngenzuramikorere rufite ububasha bwo gushyiraho ibiciro mu cyiciro cya kabiri (2) n’icya

    gatatu (3) igihe bibaye ngombwa.

  • 11

    UMUTWE WA 4: IGENZURA N’IYUBAHIRIZWA RY’IBITEGENYWA

    N‘AMABWIRIZA

    Ingingo ya 24: Igenzura rikorwa n’Urwego Ngenzuramikorere

    Urwego Ngenzuramikorere rufite ububasha bwo kugenzura no gukurikirana imikorere y’Ikigo,

    Koperative cyangwa Umuntu bahawe uruhushya rwo gukusanya no gutwara imyanda

    y’ibishingwe ndetse no kugenzura niba bubahiriza ibiteganywa n‘amategeko;

    Urwego Ngenzuramikorere rufite uburenganzira bwo gusaba igihe icyari cyo cyose raporo

    ijyanye n’umutungo, imiterere y’imirimo uwahawe uruhushya akora ndetse n’ibindi byose

    byakenerwa n’Urwego Ngenzuramikorere kugira ngo rushobore kugenzura iyubahiriza

    ry‘amategeko n’amabwiriza;

    Urwego Ngenzuramikorere rufite ububasha bwo kugenzura ibitabo byose uwahawe uruhushya

    akoresha mu kazi ke;

    Igenzura rishobora gukorwa ugenzurwa yabimenyeshejwe cyangwa atabimenyeshejwe ariko

    Igenzura iryari ryo ryose rigakorwa mu masaha y‘akazi uretse igihe Urwego Ngenzuramikorere

    kubera impamvu zidasanzwe rwemeje ko igenzura rikorwa mu masaha atari ayakazi.

    Ingingo ya 25: Ibiva mu igenzura n’iyubahirizwa ry’ibikubiyemo

    Iyo bigaragajwe n’igenzura ko uwahawe uruhushya atubahiriza ibiteganywa n’amategeko ndetse

    n’aya mabwiriza, Urwego Ngenzuramikorere rushobora:

    a) Koherereza uwahawe uruhushya inyandiko yihanangiriza ndetse imutegeka igihe

    ntarengwa agomba kuba yamaze gukosora ibyo atubahiriza;

    b) Iyo uwahawe uruhushya, nyuma yo kubona iyo nyandiko, atikosoye mu gihe cyatanzwe

    muri iyo nyandiko, Urwego Ngenzuramikorere rumufatira ibihano birimo gucibwa

    amande agaragara ku mugereka w’aya mabwiriza,

    c) Iyo bigaragaye ko utanga serivisi adashaka gukosora amakosa ye, yamburwa uruhushya

    burundu.

  • 12

    UMUTWE WA GATANU: INGINGO Z’INZIBACYUHO N’IZISOZA

    Ingingo ya 26: Ingingo z’inzibacyuho

    Ikigo, koperative cyangwa Umuntu wese wifuza gutanga serivisi yo gukusanya no gutwara

    imyanda y’ibishingwe bagomba kubisabira uruhushya mbere yo gutangira gutanga iyi serivisi

    nk‘uko biteganywa n’aya mabwiriza;

    Ku bari basanzwe batanga serivisi yo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe basabwe

    kubahiriza ibiteganywa mu gihe kitarenze mezi atandatu(6) uhereye itariki aya mabwiriza

    yashyiriwe Umukono.

    Ingingo ya 27: Ivanwaho ry’ingingo z’amabwiriza

    Ingingo zose zinyuranyije n’aya mabwiriza cyane cyane Amabwiriza y’Inama

    Ngenzuramikorere No 008/WATSAN-RURA/2012 yo kuwa 12 Ukwakira 2012 agenga

    umurimo wo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe akuweho.

    Ingingo ya 28: Igihe amabwiriza atangira gukurikizwa

    Aya mabwiriza atangira gukurikizwa ku munsi ashyiriweho umukono na perezida w’Inama

    Ngenzuramikorere.

    Kigali, Kuwa 28/01/ 2014

    Se

    Eng. Coletha U. RUHAMYA

    Perezida w’Inama Ngenzuramikorere

  • 13

    UMUGEREKA WA MBERE : IBIHANO

    Ikigo, Koperative cyangwa umuntu muremanobakora umurimo wo gukusanya no gutwara

    imyanda y’ibishingwe bagomba kubahiriza ibikubiye muri aya mabwiriza.

    Kutubahiriza aya mabwiriza bihanishwa:

    1. Ibihano biteganyijwe muraya mabwiriza;

    2. Kwamburwa uruhushya by’agateganyo mu gihe kitarengeje amezi atatu(3);

    3. Kwamburwa burundu uruhushya rwo gukora igihe byagaragaye ko Ikigo, Koperative

    cyangwa Umuntu muremano bakoze amakosa akomeye;

    4. Gucibwa Ibihano biteganywa n’Itegeko Ngenga rigena uburyo bwo kurengera,

    kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda cyane cyane mu ngingo 102,

    105.

    IBIHANO BITEGANYWA

    IKOSA IGIHANO

    Gukora nta ruhushya 200.000 Frw

    Gukorera ku ruhushya rwacyuye igihe 200.000 Frw

    Gukorera mu gace ataherewe uburenganzira 200.000 Frw

    Kurenza ibiciro byashyizweho n’Urwego

    Ngenzuramikorere

    100.000 Frw

    Gukoresha indi modoka itarabugenewe mu

    gutwara imyanda

    200.000 Frw

    Kutubahiriza ingengabihe yo gukusanya no

    gutwara imyanda

    200.000 Frw

    Kubangamira cyangwa Kubuza umukozi

    w’Urwego Ngenzuramikorere mu gushyira

    mu bikorwa ibiteganywa n’aya mabwiriza

    800.000 Frw

    Gutanga amakuru cyangwa inyandiko zitari

    izukuri ku Kigo Ngenzuramikorere

    500.000 Frw

    Kudatanga raporo mu gihe giteganijwe 200.000 Frw

    Kumena imyanda ahatabigenewe Ingingo ya 105 y’Itegeko Ngenga N°

    04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena

    uburyo bwo kurengera, kubungabunga no

    guteza imbere ibidukikije mu Rwanda

  • 14

    Ibi bihano ntibibangamira ibindi bihano bishobora gufatwa mu rwego rw’andi mabwiriza

    akurikizwa mu itwara ry’imyanda y’ibishingwe mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

    UMUGEREKAWA KABIRI (2): AMAFARANGA ATANGWA KU RUHUSHYA

    a) Gusaba Uruhushya

    Gusaba Uruhushya rwo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe biherekezwa

    n’inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi ijana (100,000 Frw) kubari mu cyiciro cya mbere

    n’ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000Frw) kubari mu cyiciro cya kabiri(2) n’icya gatatu(3).

    b) Uruhushya

    i.Abemerewe uruhushya rwo mu cyiciro cya mbere bishyura amafaranga angana na Miliyoni

    ebyiri n’ibihumbi maganatanu (2,500,000 Frw);

    ii.Abemerewe uruhushya rwo mu cyiciro cya kabiri(2) bishyura amafaranga angana n’ibihumbi

    maganatanu (500,000 Frw). Uruhushya rumara imyaka itatu(3);

    iii.Abemerewe uruhushya rwo mu cyiciro cya mbere bishyura amafaranga angana n’ibihumbi

    maganabiri (200,000 Frw). Uruhushya rumara imyaka ibiri(2).

  • 15

    UMUGEREKA WA GATATU(3): IBYICIRO BY’IMIRENGE Y‘IMIGI

    Icyiciro cyambere: Kigizwe n‘Imirenge igize Umugi wa Kigali yose.

    Icyiciro cya kabiri: Kigizwe n‘Imirenge ikurikira:

    Intara Akarere Umurenge

    Amajyepfo Nyanza Busasamana

    Huye Ngoma

    Tumba

    Nyamagabe Gasaka

    Muhanga Nyamabuye

    Kamonyi Ruyenzi

    Ruhango Ruhango

    Iburengerazuba Karongi Bwishyura

    Rubavu Gisenyi

    Rusizi Kamembe

    Amajyaruguru Musanze Musanze

    Muhoza

    Cyuve

    Iburasirazuba Rwamagana Kigabiro

    Kayonza Rukara

    Ngoma Remera

    Nyagatare Nyagatare

    Icyiciro cya gatatu: Kigizwe n’imirenge itavuzwe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

    --------- 28/08/2014 ----------

    Bishyizweho Umukono na

    Se

    Eng. RUHAMYA U. Coletha

    Perezida w’Inama Ngenzuramikorere