UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf ·...

14
UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 IKINYAMAKURU KIVUGIRA ABATURARWANDA Ibyihishe inyuma y’ifugwa rya Gen Muhire na Karenzi Uburyo FPR ikomeje kujujubya abatavuga rumwe nabo Iminsi 45 irashize Gen Robert ashimutswe na maneko za Kagame nta rengero! Undi nawe arashimuswe azira General Kayumba na Coronel Karegeya Andikira Umuvugizi kuri [email protected]

Transcript of UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf ·...

Page 1: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010IKINYAMAKURU KIVUGIRA ABATURARWANDA

Ibyihishe inyuma y’ifugwa rya Gen Muhire na Karenzi

Uburyo FPR ikomeje kujujubya abatavuga rumwe nabo

Iminsi 45 irashize Gen Robert ashimutswe

na maneko za Kagame nta rengero!

Undi nawe arashimuswe azira General

Kayumba na Coronel Karegeya

Andikira Umuvugizi

kuri

[email protected]

Page 2: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 2 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010 politiki

Hashize iminsi leta y’Urwanda itaye muri yombi Generali M u h i r e n a K a r e n z i , i b i

byaratumye abantu benshi babibona kuburyo butanduka , bamwe ngo bazize Kayumba abandi nabo ngo barasambanye n’ibindi byinshi ariko ibyo bikaba byaraje nyuma y’iminsi micye perezida Kagame avugiye mu Nteko ishingamategeko ko atashobora kwihanganira ibinyamakuru byandika ibihuha ko yafunze abagenerali kandi ataribyo, akaba yaranakurikijeho ijambo ngo “nibishaka bizage gukorera mu mahanga ariko nta minsi bifite mu Rwanda”. Ibyo yavuze nyuma y’igihe gito byahise bishyirwa mu bikorwa, mu gihe yari atarava mu nteko ibyo binyamakuru bibiri Umuseso n’Umuvugizi byahise bifungwa ku mpamvu ziteye urujijo bikozwe n’ubumenyi bucye cyane bivanze n’ukwica amategeko nkana kandi aribo bayashyiraho.

Iminsi ibir i nyuma y’ifungwa ry’ibinyamakuru ngo bivuga ibihuha ko aba Generali bafunzwe kandi ataribyo yakurikiwe n’inkuru y’impamo ko abo ba generali aribo Muhire na Karenzi Karake batawe muri yombi, ifungwa ryabo ryatumye dukora iperereza neza kugirango tumenye neza ibyihishe inyuma y’ifungwa ryabo.

Benshi mu bo twavuganye nabo bemezako Gen Karenzi Karake yagambaniwe na bagenzi be NZIZA Jack nabagenzi babakuriye, batavugaga rumwe kubera kutabahakwaho n’ukugira imitekerereza itandukanye niyabo,ngo Generali Karenzi yatangiye kugiriye mu nama y’abagenerali ubwo General Kabarebe yaratangiye gusobanurira cyangwa se kumvisha abajenerali bagenzi be ishyirwa mu gisirikari rya Yvan Kagame Cyomoro umuhungu wa Perezida Kagame asobanurira abo ba generali impanvu umwana yagiye kwiga kwiga mwishuri rya gisirikare muri Amerika, ngo mu gihe Kabarebe yasobanuraga, ubyuwo mwana wa Perezida, Karenzi yamuciye mwijambo amubwirako icyo kibazo batagitindaho mu nama ya bagenerali ngo kuko arikibazo kireba umuryango w’umwana, ko atarikibazo kigendana n’akazi bakora ahubwo ari uburenganzira bw’umwana kujya kwiga aho ashaka no gukora akazi ashaka, ibi bikaba byaratwawe nko kuninura umwana wa Perezida, bityo

bitwarwa nk’iturupfu yo kujya gusenya Karenzi kwa mama Yvan utarabifashe neza nyuma y’ukubyumvishwa na Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha.

Aho niho maneko zatangiye gukorera akazi kuri Karake zimushaka ho ikosa ryatuma akorerwa nk’ibyo yakorewe, ikirego yaje kuregwa ngo nuko atararaga kw’ishuri yari ayoboye rya gisirikare, ngo ko yagombaga kuva kw’ishuri yatse uburenganzira ku mugaba mukuru w’ingabo. Uyu mu generali icyo gihe akaba yarababwiye ko nibashaka abasubize uniform yabo ariko bamuhe amahoro ko generali adategekwa nka sergent.

Ibi byakurikiwe no kubaza uyu mugenerali aho yakuye imitungo afite, ahimbirwa n’icyaha cyo gukunda abagore ba bagenzi be mu rwego rwo kumutesha agaciro. Ariko igitangaje yaba umugore wa Karake cyangwa abagabo babo bagore tutashatse gutangaza amazina yabo muri yinkuru kubera kwirinda kutagwa mu mutego wo gusebanya nk’uko byakozwe nabahimbye icyo cyaha,bavugako akundana nabo nta numwe wari waza kuregera Kagame cyangwa inkiko ko Karake abaca inyuma mu gihe abagabo nka Kanyamahanga na Valuwa baregeye ubutegetsi bwa Kagame ko polekireri Mutangana abasambanyiriza abagore, kugeza na nubu ntacyo babikozeho n’abanyamakuru bashatse kurenganura abo bagabo nabo baciwe amande.

Uretse nibyo baregaga Karake

ikinyoma cy’ukwo yasambanyije umugore wa mugenzi we doreko byari bigamije guharabika imiryango yabo yose yaba uwa Karake cyangwa mu genzi we, uwo mugenerari ukomeje kugambanira bagenzi be kwa Kagame kubera guhakisha amagambo, nawe ngo yaba icyo cyaha asazwe agikora ndetse we akagikorana igitugu cya gisirikari, ngo kuko yigeze gufata kungufu umuzungu kazi wari uyoboye iperereza mu Rwanda, tutashatse gutangaza amazina ye kubera impanvu zumutekano zuwo mu diplomate, ariko nti byamushobokera kugira icyo ageraho, ngo uwo mucyecuru yahise afatiraho pisto generali wa Kagame acyimara gukuramo ipantaro ataragira icyo akora , amutwara imbunda banamurega n’ukwa Kagame icyo gihe ngo Karegeya akaba ariwe wamusabiye imbabazi yaba kwa Kagame cyangwa mu gihingu uwo maneko kazi aturukagamo, ariko igitangaje nuko ibyo bintu byagizwe ibanga ku cyaha nkicyo cyakojeje igihungu isoni.

Ariko kubera yapolitiki yo kwigizayo abas i r ikar i bakuru cyangwa se abanyapolitiki badahakwa cyangwa se ngo batware amagambo ibukuru, we ntabwo yahanwe kandi we yarashatse kugikora kungufu akingirwa ikibaba,ahubwo uwo babigeretseho kubera inyungu za politiki agahanwa nk’umunyabyaha nyamara arinzira karengane. Izi ntwaro zo kwigizayo abo badashaka, yaba iyo kwigwizayo umutungo cyangwa gutwara abagore babandi, zimaze kugaragara ko

arizo bakoresha cyane kubantu babuze ibyaha bahimbirwa kandi badashobora gushinja jenoside. Nyamara ababikora ndetse banafite imitungo myishi y’ikirenga idasobanutse inkomoko yayo bagakingirwa ikibaba kubera ko baba bakiri abatoni b’ingoma. Amakuru dufite ubu aravuga ko Karake arimo gushakirwa icyaha cyo kumushinja gusambanya umwana w’umukobwa muto w’imyaka 15. Amakuru dufite nanone aragaragaza Karenzi ngo yaba ikibazo cye atari icyanone kuko ngo ishuro nyinshi yashatse kwicirwa Congo, ariko bikananirana kubera ko Ibyamenyekanaga mbere. Ibi ngo bikaba byarakoreshejwe mu kumuteranya na Kayumba, bavuga ko ariwe washakaga kumwica, nyamara ngo byakozwe mugushaka kubateranya kuko bari abagabo bafitiwe ubwoba na system kubera ubuhanga bwabo.

Naho Generali Muhire yagambaniwe rugikubita bamusenya ngo hato atazasimbura Kabarebe ku ntebe bakaba barakoresheje uwahoze ari military atarche muri Africa y’epfo Maj Haguma gukorera idosiye muhire ko atunze ibya mirenge muri Africa y’epfo ndetse ko aherutse gufata inguzanyo murimwe mu Bank yaho akagura amazu (apartments), ariko ntiyagaragaza iya bandi bamuyoboye, doreko ariyo myishi kurusha muhire bashakaga kwirenza ngo haba harimo n’abatunze indege iyo Africa yepfo. Ariko amakuru atugeraho yemezako Gen Muhire yazize kunenga ijambo Kagame yavugiye mu ruhame ko Kayumba ntacyo avuze kandi ari ubusa, bikaba aribyo byamuviriyemo guhindurirwa akazi nyuma akanatabwa muri yombi, ngo nigihe igihe yarahiraga mu nteko nyuma y’ukugenda kwa Kagame nawe yahise agaragazako atishimye, ashyira abana be mu modoka agenda atifotaranyije nabagenzi be ngo ibi bikaba byaragaragaje igikorwa cy’ukutishimira ibyo kagame amuhaye. Ikindi aba bajenerali bafunze ngo bahuriraho, bari mubafashe iyambere mu kurwanya igikorwa cy’ugushimuta Gen Kayumba bityo bakaba baraje kugaragara nk’ibyitso bye cyangwa nkabatanze icyuho cyugutoroka kwe.

Gasasira

Ibyihishe inyuma y’ifugwa rya Gen Muhire na Karenzi

Uburyo Gen Karake na Muhire bagambaniwe

Gen Karake na Muhire baragambaniwe

Page 3: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 3 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

Gikondo, Makuza House 2nd Floor, B.P. 2147, Kigali - RWANDA (E.A) Tel: (+250) 08417942, 08300668 E-mail: [email protected]

Ijambo ry’ibanze

Ikinyamakuru Umuvugizi mu

buhungiro!Muri iki gihe Leta ya FPR iragenda ikomeza ishyira igitugu yari isanzwe ikorara mu ibinga ku mugaragaro. Ibyo bigaragazwa no kutihanganira abatavuga rumwe nayo cyangwa abanenga bimwe mubikorwa ikora bigayitse bibangamira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, Demokarasi, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ ibindi bigaragaza igihugu kitagendera ku mahame ya demokarasi.

FPR ntifite isoni zo kwerekana ko ibi bitayireba cyangwa se ko idahangayikishijwe no kugeza abanyarwanda kuri demokarasi izira akarengane.

FPR rero ikaba ubu muri ikigihe cyegereje amatora irimo kwibasira abatavuga rumwe nayo barimo abanyapolitiki batandukanye, bafungwa buri munsi bahimbirwa ibyaha, abayobocye b’amashyaka atavuga rumwe nayo bashimutwa, gufungwa batagira ibyaha, abafungwa bazizwa ubushuti bafitanye n’abatavugarumwe bayihunze, kwirukana abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihugu, n’ibindi bibi byinshi. Ibyo byose ikinyamakuru Umuvugizi cyatangiye intambara yo kurwanya ako karengane gishyira ahagaragara imwe mu migambi mibisha babaga bafiteye abo bose,harimo no kurwanira ubutabera nyakuri bw’abafungwa bazira ibitekerezo byabo.

Ibyo byatumye Perezida Kagame adashobora kwihanganira bene iryo tangazamakuru rivugira rubanda kandi ribangamira inyungu z’ubutegetsi bwe, ahitamo kuribuza gukorera mu gihugu ayoboye,ibyo ubwe yabivugiye imbere y’inteko nshinga mategeko, isaha imwe mbere yo gusohora itangazo ribuza ibyo binyamakuru bibiri gukorera mu Rwanda, harimo n’Umuvugizi, avuga ko “bene iryo tangazamakuru rigomba guhagarara kuneza cyangwa kunabi ngo abarishyigikiye bazaritware mu muhanga rikorereyo ariko ntamwanya rigifite mu Rwanda”

Ikinyamakuru rero kikaba kiyemeje gutangirira urugamba rwo kuvugira abanyarwanda barengana no kubagezaho amakuru y’impamo kubibera mu gihugu cyabo, kibikorera mu buhungiro mu gihe kigisiragizwa mu butabera bw’u Rwanda.

Hashize iminsi 45 Generali wa Congo yarashimuswe n’u Rwanda bamucyekaho gukorana na Gen Kay-umba na col Karegeya. Kugeza ubu nta butabera ar-

abona uhubwo atunzwe n’ikiboko bamubaza iby’intambara ngo yashakaga gutangiza afatanyije na bagenerali bahoze ari aba Kagame, baturutse muri Congo.

Twabibutsa ko mu nkuru zacu z’ubushize z’Umuvugizi nomero 74 twababwiye ko uwo generali Robert yahoze ari muramu wa generali Jack Nziza , Gen. Nziza akaba yari atunze mushiki we witwa Agatha Karekezi mbere yuko yitaba Imana .

Nkuko bikunze kugenda mu miryango uwo mu generali yari afite ubwumvikane bucye mu muryango bikaba aribyo byabaye nyirabayazana yo kumutanga ko akorana na col Karegeya hamwe Gen Kayumba ngo kandi bakaba barago-mbaga gutangiza umutwe w’inyeshyamba ugamije guhirika ubutegetsi bwa Kagame .

Mu numero zacu z’ubushize twaberetse uburyo uwo mu generali afitanye amateka nabo bagabo bose cyane mu ntambara y’ukubohora igihungu akaba yarakoranye nabo yaba Gen. Kayumba cyangwa Col Karegeya, Gen kabarebe n’abandi beshi, doreko banamukoresheje muri byinshi mu ntambara ya Congo akaba yaraje n’ukwanga gufatanya naba Gen Ntaganda J Bosco muri CNDP ahubwo anyuramo gufatanya na Perezida Kabila kugeza ejo bundi ubwo yaje kugirana ikibazo n’umugaba mukuru w’ingabo za Kabila amushinja gukorana na bagenzi be bu Rwanda. Aza gusezera mu gisirikare cya Congo nyuma yo gufungwa’umugaba mukuru w’ingabo za Congo agafungufurwa na Perzida Kabila. Amaze gusezera akazi, yatangiye imirimo yo kwiko-rera kugiti cye, ndetse aza guhabwa akazi ko gukora mu cyigo gishinzwe gusubiza abasirika mubuzima busanzwe. Yaje kugeza aho atembereye mu Rwanda aje gusura mukuru we Karinda Benard nawe waruje gusura abavandimwe be baba i Kigali avuye muri Uganda aho atuye.

Amakuru atugeraho aturuka ahantu hizewe yemezako report y’ugufungwa Gen Robert yaturutse kuri generali Jack Nziza, ubwo yayihaga Kagame kandi amwereka ko abizi neza ko mu ramu we ariwe Gen. Robert Urayeneza alias Zuzu Ouraye ko akorana na Gen Kayumba,Col Karegeya, iyi raport rero ikaba ariyo nyirabayazana y’ifungwa rye. Akaba rero yaragombaga gushimutwa cyangwa akicwa nanubu ariko nta we uramenya irengero rye. Twabibut-sako Gen Robert Urayeneza avuka ku mubyeyi umwe w’umunyekongo mama we akaba ari umunyarwanda. Akaba kandi yari inshuti magara ya Kabila Desire.

Mama we akaba ngo yarashyiraga akizana ibukuru kuko ari umwe mu bantu bashyigikiye FPR gufata igihungu, ariko ibyo byose bikaba bitaramubujije gusiragizwa mu bayobozi abasaba nibura ku muha umurambo w’umwana ngo nibura bamushyingure bakamuseka.

Kugeza ubu umubyeyi we utuye mu gihungu cy’ Uganda ariko nta rwego na rumwe mu Rwanda atarageraho abaza umwana we yaba mu biro bya Kagame, kwa maneko mu-kuru NSS n’ahandi heshi ariko bose usanga bamufata nk’umusazi.

Ushizwe ibibazo muri perezidansi ngo yashinyaguriye uwo mubyeyi mugihe yararimo kumutakambira asaba igi-subizo cy’ibaruwa yandikiye Perezida Kagame amusubiza ko atariwe wambere waba ubuze cyangwa upfushije um-

Iminsi 45 irashize Gen Robert ashimutswe na maneko za Kagame nta rengero!

wana mu Rwanda! Twashoboye kumenyako mu minsi

ishize uwo mubyeyi za maneko zashatse kumufungira mu Rwanda zivugako akabije urusaku. Ariko ngo uwo umubyeyi abasha gukuramo ake karenge ngo nawe hato bataza kumu-gira nk’umuhungu we. Doreko nawe ngo bari bamaze kumubonera ikirego ko umugore wa Col Karegeya ajya agenderera uwo mubyeyi n’umukobwa we.

Amakuru atugeraho yemezako uwo mugenerali yaba afungiwe mu nzu zabamaneko bakaba bamuha ifun-guro ry’ibiti bamubaza iby’umutwe w’inyeshyamba bashaka gutangiza. Ngo akaba afunganywe na shekh Idis Abas nawe uturuka muri CNDP bose bakaba bashijwa gufatanya na Gen Kayumba na Col Karegeya kurwanya Kagame.

Benshi twavuganye bemeza ko inzirakarengane zikomeje gutotezwa zizira amateka yazo, kuburyo abantu beshi bakomeje kuburirwa irengero bashimutwa na zamaneko za gisirikare, bamwe ndetse bakanicwa, iyo bata-vuzwe ngo bamenyekane.

Bityo, akaba ariyo mpamvu Kagame atashoboye kwihanganira itangazamak-uru ryatangaza bene izo nkuru, kuko yaribonaga nk’irimutesha imipango yifitiye; ibyo bikaba aribyo bisobanuro barega ikinyamakuru Umuvugizi n’Umuseso gutesha umutwe igisirikare cye no kugituka kuko byabaga bya-garagaje abaturage binzira-karengane bamaze guhitana bakabyita kubatesha umutwe no kubatuka.

Iyan

Gen. Robert na nubu aracyaborera muri gereza zitazwi

Page 4: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 4 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010 Politiki

Mose ni umugabo uvugwa muri Bibiliya warokoye abanyeyisirayeli ubwo bari

mu gihugu cya Misiri bari muburetwa bw’umwami Farawo.

Uyumugabo avugwaho ubwitange n’urukundo yagiriye abanyeyisirayeli ubwo bari kungoyi y’umwami wa Misili Falawo, nubwo byari bigoye cyane kubera igitugu n’ingufu za Falawo, ariko yaremeye arakoreshwa akiza ubwoko bwe.

Museveni rero iyo urebye amateka ye nukuntu yagiye afasha impunzi z’abanyafurika bo mu bihugu bitandukanye abaha ubuhungiro akabakiza abayobozi babo babaga babahiga mu bihugu byabo nubwo aba atirengangije ko abandi baperezida baba batishimiye ko aha

ubuhungiro abantu bashakaga kugirira nabi ariko ntibimubuza kwita kubahungira mu gihugu cye.

Tubihereye kumateka yambere ho gato, Museveni numwe mubabashije kugirira neza abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda mu myaka 1957,59,62 ndetse na 1973.

Aba banyarwanda bari mu buhungiro imyaka myishi cyane bakunzwe gutotezwa n’abayobozi bagiye basimburana kuntebe y’ubutegetsi ya Leta ya Uganda.

Haba Obete ndetse na Amini ntabwo bigeze baha ubanyarwanda amahoro, ndetse kugeza ho Museveni yatangira kujya mu ishyamba abanyarwanda b a r i c w a g a a b a n d i b a k a b u r a uburenganzira bwabo kuburyo butandukanye. Museveni rero akimara kugera kubutegetsi bwa Uganda, ikintu yabanje gutanga n’uburenganzira kumpunzi z’ abanyarwanda basubizwa agaciro ndetse ababishaka bahabwa ubwenegihugu doreko igihe bari bahamaze ndetse no kuhavukira byabahaga uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu ukurikije itegekonshinga (constitution) rya

Leta ya MUSEVENI ibaye MOSE w’abanyafurika bafite ibibazo mu bihugu byabo!

“Niho baza gushakira amahoro baba baraburiye mu bihu byabo.”

Uganda, nubwo abandi bamubanjirije bari barabyanze ahubwo bagatangira gucura umugambi wo kubagirira nabi.

Ibyo ntibyarangiriye aho kuko yabafashije gusubira mu guhugu cyabo.

Bageze mu gihugu kandi abahunze abatashye nanone bahungiye mu gihugu cye, ikindi ni abahunga bacyekwaho gukora Jenos ide , n’abahunga bararokotse Jenoside bose arabakira, ibyo bigaragaza ko atavangura ko abantu bose bamuhungiyeho abafata kimwe, kuriwe icyangobwa ni ukwitwa impunzi ije imugana yubaha uburenganzira bwayo.

I b y o k a n d i b i s h i m a n g i r w a n’umubare munini w’impunzi igihugu cya Uganda cyakira, kandi akakira impande zombi ziba zihanganye mu bihugu byaba, aha twavuga nk’impunzi z’abasomaliya bahunga kumpande zirebana nabi zose zigahurira muri Uganda,DRC, abantu bari kuruhande rw’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, ndetse n’ababirukana bo muyandi moko bose bahurira muri Uganda bahunze kandi bose bagahabwa uburenganzira bumwe, abandi ni abanyesudani baza nabo bavanze haba abari kugice cya Perezida Bashiri ndetse n’abintara y’amajyepfo ya Sudani nabo bahanganye bose ubasanga muri Uganda bakirwa ntakibazo kuburyo bungana, abandi ni abarundi nabo usanga ibice byombi, bababa aba FNRL Perpe Hutu ndetse na abatutsi bose batashoboye kumvikanira mu bihugu byabo nabo ukabasanga muri Uganda. Ikindi kigaragaza koko ari Mose w’ Abanyafiurika baburiye amahoro mu bihu byaba ni umubare munini w’abantu bakomoka mu bihugu byinshi usanga bahungira muri Uganda rimwe narimwe babanje kurenga n’ibindi bihugu, nka Somalia na Ethiopia , Erethrea bahungiye muri

Uganda ari benshi cyane kandi barenze ibihugu byinshi biba bihana imbibi n’ibyo bakomokamo. Mubyukuri usanga acumbikiye umubare munini w’abantu baburiye amahoro iwabo (Rwanda, Burundi, Sudani,Somaliya, Etiyopiya, Eretereya, Kenya, n’ibindi byinshi).

Ikindi kandi ni uko usanga akangurira ibindi bihugu kwita kuburenganzira bantu bahungira mu bihugu byabo,ibyo yabigaraje ubwo yakiraga inama y’impunzi y’abakuru b’ibihugu umwaka ushize ubwo yashishikarizaga abakuru bibihugu kubaha uburenganzira bw’impunzi bakazireka zikishyira zikizana mu bihugu ziba zahawemo ubuhungiro.

I g i t a n g a j e n i u k o u s a n g a n’abaperezida basobanukiwe neza n’ikibazo cy’ubuhunzi cyane ko babaye zo (Paul Kagame w’u Rwanda, Pierre NKURUNZIZA w’u Burundi, Kabira Laurent wa DRC) Usanga batazitaho kandi bakagobye kumva

ibibazo byazo kuko bazi ingaruka zo kuba impunzi.

I k i n d i k a n d i n g o b a b a baramubonyeho ni uko n’abatari abanyafurika abakira neza aha twavuga nka Abahinde bari barirukanywe na Amini ndetse bakamburwa imitungo yabo yose bashoboye kugaruka Museveni amaze gufata ubutegetsi basubizwa nibyabo bari barambuwe.

Mubyukuri abanyafurika bagiye bagira umutima wo gukunda ukugana aguhungiyeho cyangwa se aje mu bindi nk’uko Uganda ikora,byatuma Afurika abayituye bayiyumvamo kandi ikabagirira akamaro ndetse n’umubare w’antu batoroka Afrika burigihe bajya gushakira imubereho mubihugu by’abazungu wagabanuka, kandi iterambera naryo rya kwiyongera kuko imbaraga z’abanyafurika zikoreshwa n’abazungu zabyazwa umusaruro mu bihugu by’Afrika.

Gasasira

Perezada Museveni akwiriye undi mudari wo kuba umubyeyi w’impunzi

Page 5: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 5 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010 Politiki

Mu mwaka ushize ,mu kwezi kwa gatanu 2009, u Rwanda rwatangiye gukora campagne

yo gucyura impunzi z’abanyarwanda ziri ku isi hose.

Icyo g ikorwa cyar i k igami je gukuraho burundu izina ry’impunzi y’umunyarwanda kwisi hose. Mubyo u Rwanda rwashyiraga imbere harimo gusobanurira amahanga ko U Rwanda ari amahoro ntakibazo rufite cy’umutekano. Rusobanura ko amahoro ari yose mu Rwanda. Ibyo babikoraga bagenda basobanurira amahanga ko impunzi zihunga muri iyi minsi ari izifite amakosa, kandi ko niyozataha ntakibazo zahura nacyo mu Rwanda.

M u r i U g a n d a u b u i g i h u g u gihungiramo abanyarwanda benshi cyane guhera mu myaka 10 ishize, icyo kibazo cyabaye ingorabahizi cyane kuko abayobozi batandukanye bu Rwanda bagiye baza muri icyo gihugu bashaka gucyura impunzi, ibiganiro byabaye byinshi kugeza aho bemeza ko impunzi zitaha zigasubira mu Rwanda. Icyatangazaga abantu ariko niko uko u Rwanda rwavugaga ko ari amahoro ko impunzi zitaha, ari nako abantu barushagaho guhunga ari benshi, Umwe mubo twaganiriga kuri icyi kibazo utarashatse kwivuga izina kubera impamvu z’umutekano we cyane ko ari n’impunzi, yatubwiye mu rwenya rwinshi ati “uko ministiri ufite impunzi mushingano ze w’u Rwanda icyo gihe yari (MUSONI Protais) uko yazaga muri Uganda ashakisha uko impunzi zataha, inyuma ye hazaga abandi benshi cyane bahunga bamukurikiye”. Muri Uganda kuri Police ya Old Kampala aho bakiririra impunzi zije bwambere, wasangaga huzuye abantu benshi bava mu Rwanda baje basaba ubuhungiro. Inkuru twahawe n’umwe muba police bakora aho utarashatse kwivuga izina, yatubwiye ko kuva mu kwezi kwa 5 kwa 2009 kugeza ubu umubare w’impunzi z’abanyarwanda zihungira muri Uganda ugenda wiyongera, yatubwiye ko urihagati ya 20 na 30 ku munsi,baza basaba ubuhungiro, ndetse hakiyongeraho n’abaza bagatinya kwiyandikisha nk’impunzi z’abanyarwanda kubera ko ibyangobwa babibonaga bibagoye bagahitamo kwiyandikisha nk’impuzi z’abanyekongo.

Ikinyamakuru Umuvugizi nacyo gikorera mu buhungiro muri iki gihe, cyegereye zimwe mu mpunzi z’abanyarwanda zihinduye abanyekongo

U Rwanda rwashyizeho iterabwoba umukozi wa UNHCR mukuru muri Uganda

ariko zitashatse kwivuga amazina nkuko byumvikana kubera impamvu z’umutekano wazo, batubwira ko kwiyita umunyekongo kuribo babyifuzaga, ahubwo arukubura uko babigenza ngo babe babasha kubona ibyangobwa by’ubuhunzi kuburyo buboroheye cyane cyane ko babaga bavuye mu Rwanda bafite ibibazo byinshi. Bakomeje badutangariza ko kandi bibafasha kwizera ko U Rwanda rutazabakurikirana kuko bataba bizeye ko ibyo bavuga yiyandikisha nk’impunzi bitagera mu Rwanda. Akomeza atubwira ko abanyarwanda guhabwa ibyangobwa bibagora, kuko ubutegetsi bwa RPF buzi kwivuga neza mu mahanga, bityo bo nk’impunzi ziba zifite ikibazo kandi giterwa na Leta ya Kigali, izi kubeshya amahanga n’abandi bantu bose batinjira muri system ya politiki y’u Rwanda ngo bayimenye neza, bityo bagahitamo kwitwa abakongomani kuko babona ibyangobwa kuburyo bworoshye.

Impunzi zikimara kumva amakuru ko zigiye gucyurwa, zatangiye kugira ubwoba ndetse no kwirwanaho batabaza amahanga, ni muri urwo rwogo mu nkuru zacu zo mu mwaka ushize twabandikiye inkuru igaragaza ibaruwa impunzi zo muri Uganda zandikiye ONU zitabaza, zisobanura ibibazo zifite mu Rwanda, ko ziramutse zisubijweyo ntamutekano wazo zaba zizeye mu Rwanda.Iyo baruwa nini cyane yanditswe ku itariki ya 29/05/2009 yahawe ho kopi abayobozi benshi cyane baba abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu kwisi ndetse n’abahagarariye ibihugu

byabo mu gihugu cya Uganda ndetse na Perezida Museveni, basobanuye ibibazo byabo bahura mu Rwanda banagaragaza impungenge zituma batizeye umutekano wabo mu Rwanda. Mubyukuri uko byagaragaye iyo baruwa yabo yarumvikanye, kuko mu minsi micye hatangiye guhita amatangazo y’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu yamagana ibyo byemezo. Igitangaje ariko ni uko byavugwaga arinako umubare w’impunzi wakomezaga kwiyongera. Ntibyatinze na UNHCR ishami ry’Uganda ryatangiye kwita kumpunzi z’abanyarwanda ziri hirya no hino mu gihugu ikoresha amanama atandukanye y’impunzi azihumuriza, cyane ko mu nkambi harimo abasigaye bagendana amacupa arimo uburozi bavuga ko aho kujya mu Rwanda bahitamo gupfa!

Munama yabaye mu kwezi kwa 2 kwa 2010 ihuje umuyobozi wa UNCHR ushinzwe Protection y’impunzi muri Uganda George Kuchio n’impunzi z’abanyarwanda, yasobanuriye impunzi ko zigomba gutuza ntakibazo gihari, azisobanurira ko hakozwe inama muri Genava, yahuje abayobozi b’u Rwanda ndetse na UNCHR, avuga ku Rwanda rwifuzaga gucyura impunzi aho zirihose kwisi, ko rwasabye UNCHR ko ihagarika ubuhungiro kubanyarwanda, aho bari hose kwisi cyane cyane iziri mu biyaga-bigari.Yakomeje avuga ko ibyo byiganwe ubushishozi kuko UNCHR yagaragaje impungenge zikomeye ko na nubu umubare w’impunzi zihunga u Rwanda

ugenda wiyongera buri munsi, yakomeje asobanurira impunzi ko mu byukuri nabo baziko mu Rwanda hakiri ubibazo by’umutekano kumpunzi, ndetse ko nibituma abantu bahunga bikiri byinshi cyane, abizeza ko UNHCR izakomeza kwita kumpunzi z’abanyarwanda ziri muri Uganda, ya komeje avuga ko azi neza cyane ikibazo cy’u Rwanda n’abanyarwanda bimpunzi, ngo cyane kuko nawe ubwe Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yaba yaramuteye ubwoba ariko yirinze kugira icyo abisobanuraho kirekire, gusa akomeza atsindagira ko kuba we nk’umukozi wa UN aterwa ubwoba na Embassade impunzi zo azumva cyane ko zigomba kuba zifite ibibazo byinshi cyane, yazijeje ko azakora ibishoboka akazifasha, kandi agacunga umutekano wazo, impunzi zakomeje zimubwira ibibazo zifite harimo ibyo guterwa ubwoba na Leta ya Kigali, ibyo byose yabijeje ko azakora ibishoboka akabafasha, hagati aho ariko kugeza nanubu kubona ibyangobwa kumpunzi y’inyarwanda biracyagoranye cyane. Nubwo bikigoye ariko kubona ibyangobwa kumpunzi z’abanyarwanda, ntibizibuza kuza arinyinshi cyane, abazi kugeraranya bavuga ko kugeza ubu impunzi z’abanyarwanda zihunga arinyinshi cyane muri leta ya Kagame kuruta izindi leta zayibanjije zose. Umwe mu mpunzi twavuganye yahoze ikora akazi k’ubunyamakuru yadutangarije ko leta ya Kagame ari Leta y’igitugu ikabije, bityo kuyibamo bikaba bisaba kwemera kubaho nk’imfungwa cyangwa kutagira uburenganzira bwo kuvuga bityo kuba mu Rwanda bikaba ari nkokuba muri prison, akomeza atubwira ko umuntu wose ushaka kubaho nk’uko uburenganzira-muntu bibiteganya adashobora kwemererwa kuba mu Rwanda. Akomeza atubwira ko kuba murwanda bisaba kuba ukorera FPR cyangwa uyibeshya ko uyikorera.

Muri macye abantu bose bibaza niba u Rwanda abantu bakomeje kuruhunga nk’uko baruhunga ubu uko bizagenda! Abantu bibaza niba abahunga bose baba bafite ibyaha nk’uko Kagame abivuga, cyangwa se ari igitugu cye baba bahunga, ariko ntagushidikanya ubu bimaze kugaragara ko utavuga rumwe na Kagame wese agomba guhunga, cyangwa se agafungwa. Umuyobozi umwe wahunze yavuze ko niba u Rwanda abaruhunga bose bameze nk’uko Kagame abavuga rwaba ntahejo hazaza (future) rufite.

Charles I.

Antonio akwiriye gutabara impunzi z’abanyarwanda

Page 6: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 6 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

Hashize iminsi leta ya kagame ifashe icyemezo cyigayitse cyo kwirukana umukozi kazi

wa Human Rights Watch Carlina, ibiro bishizwe abinjira n’abasohoka mu gihugu byafashe icyemezo cyo kunaniza umukozi wa HRW nk’iturufu yo kugirango babace integer zo gukuricyiranira hafi ibyo FPR ikora cyane mu gihe nk’iki cy’amatora na mbere yaho, kuko baba bazineza ko bitazashoboka gukora amarorerwa bashaka yo kunyereza amajwi , gufunga hamwe n’ipfu zidasobanutse.

Amakuru atugeraho yemeza ko FPR ishobora kuba yarikanze Carlina kubera uburyo yagendaga atahura ibyabo buhoro akana kurikiranira hafi ibyo bakora harimo n’igihe yatangiye kubishyuza aho Mushayidi ari kubasaba kumushyiriza ubutabera.

Sibyo gusa leta y’u Rwanda yatangiye kugirira HRW ubugome igihe yatangaga report yerekana ko FPR nayo yakoze ibyaha by’intambara , basaba ko bamwe mu basirikare bayo bashyikirizwa ubutabera bagahanirwa ibyo bakoze, iyi report ntiyigeze ishimisha FPR nagacye doreko aribwo batangiraga kwiyenza kuri nyakwigendera Arison des Forge bikurikiraho kumwima visa y’ukwinjira mu Rwanda icyo gihe bakaba baramugarukirije ku kibuga cy’indege nyuma baza no kumubuza kwinjira mu Rwanda ubwo yavaga mu Burundi.

Ibi byerekanye intege nke leta ya Kagame igenda igira nk’ukubuza harison des forge abantu bose bubahaga harimo n’abanyarwanda bamuzi yamagana impfu zabagogwe c y a n g w a a b a n y a b u g e s e r a bicwaga uruyongoyongo na Leta ya Habyalimana akaba yarafashe iyambere kubyamagana kw’isi yose ariko ibi nti byatumye FPR idatinya kumutinyuka kugera aho bamubuza kwinjira mu gihungu nk’u Rwanda yafashije byinshi.

Kwiyenza kuri Carlina nyuma naho y’ukugeregeza kurwanya nyakwigendera Arison byerekanye intege nke za FPR bikaba byaranabaye ubutumwa bukomeye bushimangira ko perezida Kagame amaze kuba umunyagitugu weruye kandiko nta nu muntu uzanabimubuza kuburyo

Kwirukana Carlina wa HRW byerekanye intege nkeya za Leta ya Kagame

yahise anyarukira mu nteko avugako azakoresha inyundo kwica isazi , abadepite be nabo maze sugukoma amashyi arinabwo yitaga bagenzi be basangiye akabisi n’agahiye, acyesha icyo aricyo uyumunsi amazira ntoki, bene iyi mvugo Kagame yavugiye imbere y’inteko yerekanye ko u Rwanda rurimo kugana ahabi haruta naha Mugabe wa Zimbambwe doreko bitatinze aba afunze ibinyamakuru byigenga byonyine mu Rwanda nyuma yaho gato, ntiyatinya n’ugufunga madame Ingabire Victoire mu gihe gito cyane aba anirukanye umukozi wa HRW bamushija kutagira ibya ngobwa ariko abakuricyiranira hafi bari bamaze kumenyako ayo ari amayeri ya RPF kwirukana umukozi wa HRW kugirango biyorehere gukora ibyo ishaka. Ibi kandi byabaye mu gihe kimwe DMI (urwego rwa maneko rwa gisirikari) maze gushimuta abantu nka Aime Ntabana wacyekwagaho gukorana na col Karegeya , Shekh IDis abas nawe washimuswe kugeza ubu akaba aborera mu magereza y’agisirikare, tutibagiwe na Gen Robert Urayeneza

Ibi byatumye u Rwanda rushyirwa mu myanya yarwo rwari rumaze

gukorera muri icyo gihe gito cyane k’umwanya ugayitse kuko rwaje mu bihugu 4 byanyuma kw’isi mu kuniga itangazamakuru, Kagame afata umwanya nawe yaramaze gukorera wagatatu mu ba perezida baniga itangazamakuru, akaba agwa mu ntege perezida w’Ubulusiya (Russia) n’Ubushinwa (Chine).

Perezida Kagame akaba agwa mu ntege n’imitwe nka Arishababu, igisirikare cya Nigeria, Ethiopia n’abandi nkawe bafitiye urwango

r u k o m e y e i t a n g a z a m a k u r u ribanenga.

Mu minsi ishize u Rwanda nabwo rwari mu bihungu byanyuma mu kuniga itangazamakuru n’ukubangamira uburengazira bwa muntu hamwe n’ukudatanga ubwisanzure muri demokarasi, icyo cyegeranyo cyikaba cyaratanzwe na Freedom House nabo bakaba bashinzwe gutanga amonota bakuricyije imyitwarire yabo bakuru b’ibihugu.

Abeshi mu bo twagiye tuvugana nabo bemezako perezida Kagame ashobora kuzaca agahigo kumu perezida uza kwisonga mu kuniga itangazamakuru n’uburengazira bwa muntu no gutukana mu madisikuru. Noneho ejo bundi aherutse kubatuka kumugaragaro ko ari abaswa. Abenshi twaganiriye bagaye ukuntu Perezida Kagame afata imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kugeraho ayituka kumugaragaro kandi iba ishishikajwe no kurengera abantu baba barengana mu bihugu byabo, barenganywa n’abayobozi. Aha rero benshi bibaza niba biriya bitutsi Perezida Kagame atuka abanyamahanga badufasha kandi baba bakoze akazi kabo uko bigomba, niba bitazagira ingaruka kugihugu ndetse nawe ubwe, kuko abantu benshi bamaze kumumenya nk’umuperezida utukana cyane m’uruhame.

U m w e m u b o t w a g a n i r i y e w’umucyecuru uzi gusetsa cyane yatubwiye ko akunda Kagame cyane ngo ariko iyo atangiye gutukana bimukoza isoni, cyane iyo arikumwe n’abamurwanya, ngo ahita yumva ibyo bavugaga bamugaya bibaye impamo.

Benshi mu ba diplomate babuze icyo bavuga kubera kwanga kwiteranya banyuramo inzira y’ukuba ibiragi ngo hato barangize manda zabo, ahasigaye batange ama report i wabo akaba ariyo mpamvu ibibazo by’u Rwanda bigenda bimenyekana vuba arinako batanga ubuhamya ko leta y’i Kigali ibyo bayivugaho by’ugukoresha igitugu n’ukwigizayo abayinega ari ukuri, kandi kunenga no kwemera kunengwa aribyo byakabaye bidufasha kugera kuri demokasi nyayo.

Kyomugisha

Carlina wa HRW ararazira gushaka gushyir ahagaragara amafuti ya RPF

Amakuru atugeraho yemeza ko FPR

ishobora kuba yarikanze Carlina kubera uburyo

yagendaga atahura ibyabo buhoro akana kurikiranira hafi ibyo

bakora harimo n’igihe yatangiye kubishyuza

aho Mushayidi ari kubasaba kumushyiriza

ubutabera.

UbUrenganzira bw’ikiremwa mUntU

Page 7: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 7 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

Uwahoze ari umunyamabanga wihariye wa nyakwigendera Fred Rwigema yarashimuswe azira General Kayumba na Coronel KaregeyaKuva Coronel Karegeya

na General Kayumba bahunga, mu Rwanda

haravugwa akarengane gakabaje k’abantu bashimutwa abandi bakaburirwa irengero.

Cpt KANAMUGIRE Emmanuel wahoze ari umunyamabanga wihariye wa nyakwigendera Fred Rwigema. Uyu Cpt Kanamugire yaburiwe irengero mu byumweru b i b i r i b i s h i z e . A m a k u r u ikinyamakuru Umuvugizi gikesha bamwe babonye uko yashimuswe aravuga ko yajyanywe n’abasirikare bambaye imyenda ya Gisivile bamushyizeho imbunda bamukuye ku kazi aho yakoraga kuri KVCS ( ikigo cy’abademobo gikora kazi ko kurihisha imodoka mu mu muhanda).

Kugeza ubu umuryango we nturabasha kumenya aho aherereye, niba afunze cyangwa yarapfuye, uri mugiharahiro.

Cpt KANAMUGIRE Emmanuel, ni muntu ki?

Cpt Kanamugire yabaye umunyamabanga wihariye wa nyakwigendera Rwigema Fred, Rwigema amaze kwitaba Imana yakomeje akazi ke ko gukora igisirikari mu cyahoze ari APR Inkotanyi, nyuma azagufatanya n’abandi gufata igihugu, ariko nubwo kubamuzi yari umusirikari ukora akazi ke neza, kandi w’umuhanga, ntabwo yazamuwe muntera kimwe n’abandi, kuko yasezerewe mu gisirikare agifite ipeti rya Capitaine, abamuzi bavuga ko yakongobye nibura kuba afite ipeti rya Coronel. Ikindi cyabatangaje ni uko isezererwa rye mu gisikare ryatunguranye kuko yari agifite ingufu zo gukora kandi ari umuhanga mu kazi ke.

Abakurikiranira hafi amakuru y’u Rwanda bavuga ko ashobora kuba yaragize ikibazo cyo kutazamurwa

mu gisirikare kubera amateka yihariye afitanye na nyakwigendera R w i g e m a a b e n s h i b e m e z a ko kugeza ubu umuryango we utabanye neza n’abayobozi b’u Rwanda. Ibi kandi ubwo General Kayumba yari amaze guhunga akaba mu bintu yavuze harimo ko umuryango wa nyakwigendera Fred Rwigema waba ujujumbya n ’ubu tege t s i bwa Kagame, umudamu wa nyakwigenda yaba yaratotezwaga na Police y’igihugu cyane Marie Gahonzire wahoze ari mu mwanya wa Komiseri mukuru wa police,amakuru na none ducyesha bamwe bo mu nzego z’iperereza aremeza ko ayo mabwiriza yaba yaravaga ibukuru, kuko ngo uyu Marie Gahonzire ntabwo yari guhangara umuryango wa Nyakwigenda Fred Rwigema atabitegetswe n’abayobozi boheju.

Hagati aho amakuru ducyesha inzego z’iperereza rya gisirikare aratubwira ko ubu abantu bafite ubumwe cyangwa ubushuti na General Kayumba cyangwa Coronel Karegeya bagomba gufatwa ndetse bamwe bagashimutwa bakicwa, akomeza atubwira ko ubu bafitiwe ubwoba na leta ya perezida Kagame ko bashobora

kuba barimo gukorana nabo ( Kayumba na Karegeya). Ibi bigashimangirwa nuko Leta ya Kagame ishinja kudurumbanya umutekano bariya basirikare bakuru bahunze.

Ababa bamaze kubura abandi bagafungirwa mu mazu ya gisirikare cyangwa amagereza atazwi (safe houses) ari muri Kigali bamaze kuba benshi aha twavuga nka :

General Robert URAYENEZA yahoze ari umusirikare muri Congo, akaba yarafashwe aje gusura abavandimwe be avuye i Goma aho yakoreraga akazi ke kagisirikare, uyu ariko akaba yarigeze no kuba umusirikare wa APR Ikotanyi nyuma akaza gutaha akajya muri Congo iwabo kuko yari afite ubwonegihugu bwa Congo, ibye twabivuzeho kuburyo burambuye m u n u m e r o z ’ U m u v u g i z i zatambutse. Iyi nkuru ikaba iri muri zimwe zatumye ikinyamakuru Umuvugizi gifungwa.

Undi Aime NTABANA, nawe wafunzwe azira Coronel Karegeya, akaba yarakoraga akazi k’ubucuruzi mu mugi wa Kigali, nawe nkuko twabivuze mu nkuru zacu zubushize, yafungiwe mu mazu y’imbohe ya DMI (Safe houses) agirirwa

nabi cyane kuburyo yavuyeyo yarakubiswe kuburyo yihagarikaga amaraso.

GAHIMA Yvan nawe yaburiwe arengero aza gusangwa yari afungiye nawe mu mazu atazwi ya Safe hauses yagisirikari.

Shehe Idi Abasi uyu nawe akaba yari umunyamuryango ukomeye wa CNDP ya Laurent nkunda nawe ufungiye mu Rwanda, akaba yarazize gucyekwaho gukorana na General Kayumba na Coronel Karegeya.

N’abandi benshi baburiwe i r e n g e r o t u t a r o n d o r a n g o turangize.

Hagati aho abantu baribaza niba koko abafatwa bose baba bakorana na General Kayumba na Coronel Karegeya cyangwa ni ubutegetsi bwa Kagame butangiye kumera nk’ubwa HABYALIMANA mugihe cy’ibyitso by’Inkotanyi mu myaka ya za 1990, aho bafataga umucyecuru wo mucyaro utazi ibibera mu gihugu cyangwa umuntu wese w’umututsi bashakaga kwigizayo, bamushinjaga gukorana n’ibyo bitaga icyogihe Inyenzi Inkotanyi! Tubitege amaso!

Ingabire

Abacyekwaho kuba inshuti zaba bagabo bari mukaga mu Rwanda

akarengane

Page 8: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 8 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

FPR n’ishyaka rimaze imyaka hafi 16 riyobora igihugu, ryaje risimbuye MRND yari yarazengereje abantu

ariko ikoreshaje system yo guhisha ibikorwa byayo bibi n’uburyo bwo gushuka abaturage n’amahanga berekana agasura keza ariko imbere ari amasega aryana. Bimwe mubyo yakoreshaga ni ukwita HABYALIMA umubyeyi. Ndetse igakoresha uburyo bwo ku yisingiza ikoresheje z’animasiyo cyangwa indirimbo ziyisingiza hirye no hino mu bice bitandukanye by’abaturage, mu mashuri, mu bakozi ba leta, mu bigo bitandukanye byaba abikorera kugiti cyabo cyangwa abakorera leta, n’ibindi byiciro bitandukanye by’abanyarwanda byariho muri icyo gihe. Ibyo byose byategekwaga kwinjira muri MRND kungufu.

Mu muco mwiza w’abanyarwanda udahutiraho kugaragaza aho umuntu abogamiye, cyangwa guhakanira umuntu, ba shukaga MRND, bemeye ibyo ibakorera cyangwa ibabwira ariko mu byukuri atariko biri, ahubwo biterwa n’imico yabo. Ibyo byagaragazwaga nuko benshi kugera hafi mu myaka ya 1990, nta munyarwanda wagaragazaga ko atari muri MRND, ibyo byagaragazwaga nuko bose babaga baraguze amakarita ya MRND, ndetse bagatanga n’imisanzu, ariwo bitaga umusanzu wa muvoma.

Kugera mu myaka ya 1992 amashyaka atangiye kuba menshi, abenshi babaga ba rabeshye MRND ko bayishyigikiye. Hari n’ababaga bashyigikiye FPR inkotanyi ikiri mwishyamba, baroherejeyo abana babo ku rugamba ariko bakagumana amakarita ya MRND, ndetse no mu bishwe na Jenoside benshi bapfanye udukarita twa MRND mu mifuka yabo.

Ibi byose bitwereka amateka ya MRND n’abanyamuryango bayo, ndetse n’abamwe mubasoma inkuru z’ikinyamakuru Umuvugizi bagiye batwandikira, abandi twaganira bakatubwira ko FPR ikora nka MRND, mu gushaka abanyamuryango cyangwa kubashuka, nabo bakayishuka mbese bagashukana bigacika!

Byatumye twegera bamwe mu byiciro bitandukanye by’abanyarwanda kugirango twumve mu byukuri ko aya mateka atarabaye meza uko bayagereranya n’amateka ya FPR y’iki gihe, dore ko bamwe mu batwandikiye bagaragaza ko mu byukuri ibikorwa bya FPR muri ikigihe bidatandukanye cyane n’amateka ya MRND, mu miyoborere.

Muraza kutubabarira kuko abantu bose twagiye tuganira bagiye badusaba ko tutagaragaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo cyane

Igitugu n’Ubusambo bwa FPR Vs MRND

Uyu ni umwe mubo twaganiraga w’umunyapolitiki ariko wahagaritswe nayo (FPR), we avuga ko yahagaritswe kubera kutumvikana nayo, kuko we yashakaga gukora ibyo amahame ya demokarasi avuga.

Undi twaganiriye ni umuntu uzi neza amateka y’ingoma ya Habyalimana, akaba ndetse yarayikoreye akabona byinshi, we ya koresheje ijambo risesengura ko ayizi neza avuga ko ayizi no munda yayo!

Yatangiye atubwira amateka yayo, atubwira ko mu byukuri Habyalimana akimara guhirika Kayibanda , yaba yarategetse u Rwanda ariwe ufite ubuyobozi wonyine ari byose mu gihugu, atubwira ko ariko abantu bamwe batari bamushyigikiye ariko ntibabimwereke kubera ko batinyaga kugirirwa nabi, kandi muri abo harimo abo bakoranaga, nka Alex Kanyarengwe wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, mu myaka 1979 igihe habaga amatora y’itegekonshinga aho yanyuze inyuma agatangira gushishikariza abaturage kudatora itegeko shinga ryashyizwe ho na Habyalimana mu nyunguze, koko nti baritoye bararyanze, ariko kubera ko yari ingoma y’igitugu byabaye ngobwa

ko biba amajwi kugirango baritore, ngo ibyo yabikoraga na Rizinde warushinzwe iperereza mu gihugu, we ngo yakoreshaga uburyo bwinshi butandukanye bwo gutesha umutwe ubutegetsi bwa Habyalimana. Icyo yakoraga ngo yari umuhanga muguteza akaduruvayo. Yatubwiye ko icyo gihe hari ubujura budasanzwe abantu ntamahoro ahari, icyo gihe ubujura bwari bukomeye kuburyo no mu bigo bya gisikare bwari buhari. Mu rwenya rwishi ati “Biseruka icyo gihe yabaga mu kigo cya Kanombe, yabyutse mu gitondo asanga inzu bayejeje kandi yari aryamye mo, byongeye ari mu kigo cya gisirikare kandi nawe afite imbunda!” Yakomeje atubwira ati nibi FPR yibeshya ko abaturage bayikunda ntabwo aribyo, ati ahubwo barayitinya bakayishuka ko bayikunda, ati kuko utayigiyemo ashakirwa andi mazina amugira mubi Igipinga, gukoana na FDRL, gutera ibisasu, gukoraba na General Kayumba ndetse na Coloneli Karegeye, ndetse rimwe akagerekwaho kunyereza umutungo w’igihu, ruswa n’ibindi bituma acibwa muri sosiyeti akagirwa mubi akangizwa. Yakomeje atubwira ko ndetse niyo uganiriye n’abayikorera bakomeye

mu myanya y’ubuyobozi bakubwira ko bakora kugirango barebeko babaho ariko badakora ibyo bemera!

Ibi bigaragazwa nuko ibyo bavuga mu madisikuru ataribyo bavuga mu masalo yabo! We nawe mu rwenya rwe rwa kinyarwanda ati “Iyo bakugiriye icyizere bisaba gusenga cyane ngo umere ururimi rwa kabiri, urwo mu madisikuru ya Leta, nurwo mu rugo arirwo original!”

Twa mu bajije itandukanyirizo ry’izo ndimi ebyiri, ati urwo bakoresha mu madisikuru ya politiki ya FPR ni pilate (Urumerano), naho urwe muri salo ni original (ni urusanzwe Imana yaduhaye)! Atubwira ko we abona ibyo FPR, irimo gukora igenda igera ikirenge mu cya MRND, yaduhaye urugero rw’itorero rikora rigamije inyungu za FPR. Ati “Wakabonye aho itorero ry’igihugu ritegeka umuntu kurahira muri FPR!”yabivuze yifashe kumunwe arimo ahaguruka afashe agatebe adusezera.

Tuhavuye twaganiriye n’umucuruzi usanzwe akorera mu mujyi wa Kigali, tumubaza ukuntu abona ibyiyi politiki

k o b e n s h i b a t i n y a ko FPR i t ihangani ra abatavugarumwe nayo cyangwa abayivuga ibibi ikora, nubwo twe tuba tubyifuza ko abantu bagira ubutwari bwo kuvuga ikintu bakaniyerekana bakagihagararaho ariko bo batubwira ko bidashoboka ko uvuze ikinyuranye nicyo FPR ishaka bitamungwa amahoro, ndetse hari uweruye, avuga ko ngo FPR, isa n’Imana mu byerekeye kwikubira no kudatanga icyubahiro cyayo , yab ivuze mu rwenya rwishi, atubwira u m u r o n g o w o m u r i Bibiriya: “Ndi uwiteka Imana ifuha, sinemera k o m b a n y i k a n y w a nizindi mana” we ati ndi “FPR umutwe wa politiki kandi w’umuryango, si nihanganira indi mitwe ya Politiki imvuguruza, cyangwa undi muntu ushaka kuvuga ibyo ntemera bibangamiye inyungu zanjye!”. Ibyo yabivuze aseka ariko agaragaza agahinda mu maso!

Komeza kurup. 9

Politiki

Page 9: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 9 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

Igitugu n’Ubusambo bwa FPR Vs MRND

ya FPR atubwira ko mu byukuri abona ibintu bikomeje gutya bose bashobora kuzahinduka abakozi ba FPR, kuko bo ntacyo bagikora, atubwira ko we abona Politiki ya FPR isa naho ishaka gufata ubuzima bwose buri mu gihugu ikabushyira muri biro yayo. Yabivuze mu magambo atanganje cyane ariko afite icyo avuga gikomeye agira ati mu bigaragara ntakintu nakimwe FPR itagifiteho ukuboko kurekure cyereka ikitari mu gihugu iyobora! Atubwira ko kuriwe kubura demokarasi nk’iyo abanyapoliki bashaka ntacyo byari bimutwaye, ariko ngo kubura demokarasi hanyuma bakanashaka kumenya icyo warariye byo abibona nko kwivanga mu buzima bw’umuntu cyane, ati ibyo dukora byose tubikora kuko ntawa kwihisha ijisho ryayo (FPR) rityaye kuko iyo uri mu Rwanda aho waba uri hose riba rikureba; mu rwenya ati ijisho ryayo rimeze nka cya cyuma bakoresha basuzuma abantu kireba hose cyo kwa Muganga bita Scaner(Sikaneri)! Tukirangiza kuvugana nawe aba aradusezeye ati nubu bashobora kuba banyumvise reka ngende! Aba yinjiye mu modoka ye aragenda.

Undi muntu twashoboye kuganira

n’impunzi iba muri Uganda, we atubwira ko yahunze mumpera z’umwaka 2006 , twashatse kumenya impamvu yahunze, atubwira ko yahunze FPR, tumubajije uburyo yahunze FPR, atubwira ko yahunze abayobocye bayo bafite ububasha bwakoreshejwe mu ihunga rye! Twa mubajije niba yarahunze Kagame kuko ariwe Perezida wa FPR kandi akaba ari nawe uyoboye igihugu, atubwira ko rwose atabeshya, ati “usibye no kumumenya sindana mwegera nibura muri metero ijana!”

Twamubajije impamvu avuga ko yahunze FPR, atubwira ko mu byukuri atazi FPR ahubwo azi neza abo yahaye ingufu zirenze zitagira umupaka akaba ari nabo yazize, yakomeje atubwira ko yari umuntu usanzwe wikorera business mu Rwanda, yunguka ndetse afite ikizere ko ashobora gutera imbere mu gihe gito, ariko kubera ko hari undi bakoraga akazi kamwe kandi bahuriraga ku soko (dore ko iryo mu Rwanda ari rito),wari ukomeye muri FPR, byabaye ngobwa ko amuhamagara amubwira ko natareka ubucuruzi arimo gukora bubangamiye inyungu ze n’izu muryango (Icyama cyangwa se FPR)

azabizira yamubwiye ngo “Uzamenye ko ntacyo ndicyo mu mu muryango (FPR). Umugabo ntabwo yabyumvise, ngo yumvaga ari ukwiyemera, amaze igihe kiragera ku mezi munani, agiye kumva yumva Urukiko gacaca rwiwabo ruramuhamagaye, atangira ubwo kuburana ndetse bamukatira imyaka 15, akimara gukatirwa yahise ahamagarwa nawa muntu bakoraga ibintu bimwe aramubwira ngo “wambonye”! Yahise yibuka ibyo yabwiwe ahitamo gufata iyo ubuhungiro, twa mubajije impamvu atagumye mu gihugu kuko yari azi ko arengana atubwira ko umuntu wabashije kumushyira kuri lisiti yagacaca, agakatirwa imyaka 15, ntacyo azi yakoze, ati “ nabonaga no muzindi nzego ntacyo navuga”, adusezeraho we avuga ko atarwanya gahunda ya Leta ya Kagame kuko abona arinziza, ariko ngo ikibazo ni uko gahunda nziza iza hanyuma igahindurwa uburyo bwo kwigizayo abo bishakiye mu nyungu z’abanyembaraga bamwe bahawe ingufu na FPR! Tumukora muntoki tumusezera tumubwira ijambo Pole sana ndugu!

Undi twaganiriye we ni umunyapolitiki wahoze ari umuyoboke wa FPR, ndetse

yanahoze mu nteko ishinga amategeko, we yavuganye umujinya mwishi atangira atubwira indirimbo ya Michael Jackson, aho agira ati “You can fool some people some time, but you cannot fool all people all times”. Ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda “Ushobora guhindura abantu bake injiji mu gihe runaka, ariko ntabwo wahindura abantu bose injiji mu bihe byose”

Mu magambo ye yuzuye uburakari ati “FPR yibeshya ko ishobora kuzarama kubutegetsi ikoresheje igitugu, no kubeshya abantu amateka”, ati “kuri jye ibyo ni bintu bitakigezweho, nta twari y’ikinyoma, isi igicyeneye kandi ikinyoma ntikiramba”, akomeza atubwira ko ntawe ngo uhisha amateka, yabivuze mu busobanuro bwishi agira ati “Icyo nkundira amateka ntahishwa, mu gihe cyitarambiranye ibyo FPR ibeshya abantu byose bizajya hanze, kuko amateka adahishwa”, yo ngeraho iri ndi jambo ati “Iminsi ikubaza ibyo wahishe itagusabye imbabazi kuko ariko Isi iteye” ati niyo byagenda gute ntubihisha, cyangwa ngo wange kubivuga, kuko ubwabyo byishyira hanze! Tubonye arakaye cyane tumusaba kuvuga muri macye uko abona politiki ya FPR n’u Rwanda, atubwira ngo tuzasome igitabo cya Makiyaveri (Machiavel) umwanditsi w’umunyapolitiki ati ibyo nibyo bizaduha isura y’imiyoborere ya FPR, acyivuga atyo ahita ahaguruka tumukurikira ngo nibura tu mubaza izina ryicyo gitabo ati “mugende mushake muzakibona nimwe banyamakuru” yongeraho akajambo ngo cyangwa namwe baba babantumwe! Turaseka nawe araseka tuva aho twari twicaye turagenda avuga ati amateka ya Habyarimana yakagombye kuba isomo ryiza kuri FPR!

Ibi byatumye nibaza ibintu byinshi, Ese koko FPR ira kunzwe, iranzwe , cyangwa iratinyitse?

Ese aho koko yaba irenganya abantu biciye mu mu banyamuryango bayo bashaka kwishyirira mu nda zabo bagakoresha ingufu bahabwa no kuba mu riyo (FPR)?

Ese koko system zayo zigamije gutegeka iminsi myishi ntizigamije demokarasi cyangwa imibereho myiza y’abaturage?

Ese koko amateka ya Habyalimana ntacyo yaba yigisha FPR ? Yaba se koko igenda itera ikirenge mu cya MRND?

Reka tubitege amaso. Ubwo n’aho ubutaha tubagezaho ibyicyo gitabo cya Makiyaveri (Machiavelli) batwemereye kudusobanurira aho gihuriye n’ubutegetse bwa Perezida Kagame.

Ingabire

Bivuye kurup 8

Politiki

Page 10: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 10 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

Ese koko Rusesabagina yaba akorana na FDRL cyangwa n’amayeri y’inkotanyi?

Muri iyi iminsi hamaze igihe mu Rwanda havugwa abayobozi bahunga abandi bagafungwa,

ndetse ibyo byiyongeraho n’abantu bose bafite icyo bapfa na leta ya Kagame bashijwa ibintu byishi bitandukanye, hakurikijwe igice babarizwamo.

Bamwe babashinja kuba bafite ingengabitekerezo ya Jonoside abandi bagashijwa gukorana na FDRL, ikindi gice kigashijwa ubujura (kunyereza umutungo wa leta) gusuzugura akazi, kumena amabanga y’igihugu, ndetse hari n’ibyaha bishya birimo kurema umutwe w’iterabwoba ishizwe guhungabanya umutekano w’gihugu, icyo cyaha gitangiriye aho inkuru z’ibisasu zitangiye kuvugwa mu Rwanda.

Rusesabagina rero nawe akaba ari umwe mu banyarwanda batabashije kugira amahirwe yo gukorana na FPR neza bitewe ahanini na Filime yakinnye yerekanye uburyo yarokoye abantu muri hotel ya mille colline i Kigali.

Iyi filme yamenyekanye hose kwisi ndetse igatuma Rusesabagina amenyekana nk’umunyarwanda warokoye abatutsi benshi bicwaga mu gihe cya jonoside, ibyo ariko ntibyamuguye neza kuko FPR idashaka undi muntu wese wavuga ko yaba haricyo yakoze mu kurokora abantu, ishaka kubigira umwihariko wayo kuko niho ihera yiyamamaza cyangwa se yivuga ibigwi hirya nohino mu mahanga nubwo itashoboye nibura kurokora na 10% byabagomba gupfa, (ni ukuvuga ko mu byukuri abateguye jonoside bayigezeho kukigeraranyo cya 90% ntankomyi) iri niryo turufu FPR ishyira imbere cyane.

Umwe mubo twaganiraga kuri iyi nkuru wahoze ari umunyamuryango watangiye FPR ndetse akanayikorera, ariko utinya kuvuga amazina ye kugirango atabizira, yatubwiye ko mubyukuri bitakabaye ngobwa ko FPR ifata Rusesabagina nk’umwanzi wayo cyangwa umuntu ushaka gukora concurrence na FPR cyangwa kurwani ra i shema ryo kurokora abatutsi muri jonoside, ngo kuko ibyo Rusesabagina yerekanya bifite ababihamya bari mubo yafashije bari muri mille colline, kandi bakiriho bemeza ibyo Rusesabagina yavuze, yakomeje atubwira kandi ko muri filme ye yagaragaje neza ukuntu abatutsi bagambaniwe ndetse bakicwa n’abamwe muba extremists babahutu bafashijwe

n’igisirikari cya Habyalimana, ndetse agaragaza ko abasirikare ba ONU ntacyo bashoboye gukora ngo bakize abatutsi bicwaga muri icyo gihe, ibyo byose kandi wasubira inyuma ugasanga ari nabyo FPR igaragaza ntatandukanyirizo rihari, wakongera ukibaza impamvu FPR yamufashe nk’umuntu uyi rwanya kubera Filme igaragaza ukuri nayo (FPR) yemera ibyo byose bigahamya ko FPR idahakana ibyo Rusesabagina yakinnye muri filme ye ahubwo yanga ko ayibera mucyeba mukuvuga ko nawe yaba yararokoye abatutsi.

Ibyo rero mu kumusenya nk’uko twatangiye tubivuga buri muntu wese utumvikanye na Leta ya Kagame ashakirwa igice ashyirwamo mubyo twavuze haruguru. Rusesabagina rero nk’umuntu utarahigwaga mu gihe cya

jonoside, kandi uba mu mahanga akaba anafite influence mu bihugu byohanze ndetse no mu banyarwanda barihanze no mu gihugu, kandi utarishe wamaze kubaka amatekaye kuburyo utabona uko umushinja jonoside, ntakindi FPR yari yarikubona cyo kumushinja uretse gukorana na FDRL.

Aha umuntu yakwibaza niba koko Rusesabagina yakorana na FDRL. Dusubiye inyuma tugatera ijosho kumateka ye, uyu mugabo uzwiho kuba atarabashije gukorana na Leta ya Habyalimana, ndetse agashinja ubwicanyi abahoze ari abasirikare be, ubu aribo bagize ahanini FDRL gukorana nayo byagorana. Ikindi kandi ubwo umunyamakuru w’Umuvugizi yahuriraga nawe mu Bubiligi yaganiriye nawe kubumwe n’ubwiyunge agaragaza ko nkumwe

mu bantu baharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ashakira amahoro u Rwanda ndetse n’ubwiyunge, agaragaza cyane ko we ashyigikiye ukuri kuko ariko gushobora gutuma abanyarwanda biyunga bakagera kubwiyunge butavanze, cyangwa butari ukubeshyana, mu byukuri rero iyo wumvise ibitekerezo bye usanga bitandukanye cyane n’ibyo FPR imuvugaho, bityo umuntu akaba yakwibaza niba kutavuga rumwe na FPR byaba ari ukwiyemeza gushyirwaho ibyaha bikomeye hagamijwe gutesha umuntu agaciro. Haracya cyenewe ko abanyarwanda bagira amaso yo kureba ukuri bakareka kumva cyangwa se kwemera amagambo ya politiki agamije gusiga abatavuga rumwe nabari kubutegetsi ibyaha.

Gasasira

Uyumudari umenya ariwo wababaje FPR

Politiki

Page 11: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 11 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

Uburyo FPR ikomeje kujujubya abatavuga rumwe nabo

Bi m w e m u b i r a n g a i n t e g o z’ ishyaka r i r i kubutegets i rwa Kagame n’uguharanira

demokrasi,amajyambere n’ubumwek, ariko ikibabaje nuko iryo shyaka mu gihe kitarenze imyaka 16 iryo shyaka riri kubutegetsi ritangiye kudakozwa ibyo ryavugagako rirwanira ku buryo iyo bwiye FPR gutanga demokarasi igusubiza ko yahagaritse genoside, kuburyo nta muntu n’umwe ukwiriye kuy ig i sha gu tanga demokaras i ! Keshi kubanyamahanga birayorohera gusobanura impamvu z’igitugu zayo doreko iyo bakomeje kuyinenga ibibutsa ko batigeze batabara abanyarwanda, bagarutse ari uko intambara irangiye, naho kubanyarwanda ifite intwaro ebyiri ikoresha mu gucecyecyesha ushatse kugira icyo avuga kubigendanye na Demokarasi, kuri bamwe ibarega ubusambo, kwigwizaho umutungo udasobanutse, ubusambanyi,gukoreshwa n’amahanga n’ibindi ibahimbira, ku kindi kipanda cy’abanyarwanda ikabarega genoside cyangwa igengabitekerezo ya genoside ngizo imbunda FPR irashisha abasaba demokarasi mu Rwanda.

Mu minsi yavuba FPR yatunguwe n’amashyaka yahise avuka mu gihe gito mbere y’amatora aribwo madame Ingabire Victoire n’abagenzi be yaba abari mu mahanga cyangwa imbere batangizaga ishyaka FDU-INKINGI rishingirwa mu mahanga bafite umugambi wo kuza gukora politiki mu Rwanda kimwe na bagenzi babo ba FPR inkotanyi .

I t a n g a z a m a k u r u n k ’ U m u s e s o n’Umuvugizi ryafashe iyambere kwegera ubuyobozi bwa FDU-INKINGI gahunda bazanye mu gihungu aho madame Ingabire yaritangarije ko baje gufata ubutegetsi binyuze muri demokarasi, ariko ayo magambo ya madame Ingabire yari ameze nkugukoza agati mu ntozi doreko bahise bamushyira insoresore zo kumuhimbira ibyaha n’ukumugenza kuburyo ibyo yavugaga ko ari umukobwa utashye iwabo byahindutse umukobwa wigemuye muri gereza.

Ibinyamakuru bikoreswa na leta biramwanjama ko afite ingengabitekerezo ya genoside abandi maze batangiye gutuka umubyeyi we , n’ibindi bibi byinshi. Mu minsi micye uyu munyepolitiki yagize ibyago umwe mu bari bamwungirije yatewe muri yombi aregwa Gacaca nuko yaba itangazamakuru cyangwa abanyepolitiki

bazi neza ko icyaha ari gatozi ariko kubera ubwoba bafitiye umugore byatumye nawe bashaka kumwanduza bamutwerera ibyaha atakoze, ibyo bikuricyira no kumusiragaiza ku polisi bamubaza ibyaha bitandukanye harimo no kumugaraguza agati nk’ukumwicaza kuri polisi igihe kinini nyuma ndetse bamushyira mu munyururu,baza ku murekura ariko bitwaza kugagaza ko utabera bwo mu Rwanda bukora neza.

Sibyo gusa banafashe n’indi nzira yukumegerekaho gukorana na FDLR kandi nkuko Ingabire abyivugira we yahisemo inzira y’uguhindura ibintu cyangwa guhirika ubutegetsi bwa FPR banyuze mu mahoro na demokarasi nkuko yabivuze ku nshuro nyishi ko atemera abantu bafata ubutegetsi binyuze mu kumena amaraso.

Ikibabaje muri iyi minsi n’abaturage bakomeje gufungwa n’umuvuduko mwishi kandi abeshi bakaba ari abayoboke ba FDU-INKINGI cyangwa abacyekwa kuba cyane barahoze ari abayoboke ba MDR, abo bose bafungiwe hirya no hino baregwa ingengabitekerezo ya genoside, hari umwe

mu baturage twashoboye kumenya wigeze gufungwa igihe cya Twagaramungu ejo ubundi bongera kumufungira mu cyahoze ari Gisenyi bamurega ingengabitekerezo akatirwa imyaka makumyabiri (20) ariko ukuri ku kukaba ari uko ari umuyobocye wa FDU INKINGI.

Benshi bari muri Imberakuri, Green party bacyetsweho gukorana na FDU- Inking cyangwa andi mashyaka nka PS nabo birukanwa ku kazi nyuma bakanafungwa. Ibi byose biri mubituma u Rwanda ruhabwa amanota mabi cyane murin Demokarasi, ariko Leta ya Kagame ikabihakana ivuga irengana abatanga amanota baba babogamye.

Nta wavugako FPR imyaka imaze kubutegetsi ko ntacyo yakoze, ariko iryo terambere bagezeho kenshi ni kubufatanye n’abaturage bikaba bitakabaye urwitwazo rwo kuniga opposition bitwaje amateka ya genoside cyangwa iterambere ngo bibe igisobanuro cy’igitugu no kuniga buri wese ushatse kwerekana ukuri.

Leta yakagombye kureka amashyaka akaza kumagaragaro akerekane ibikorwa byiza byayo, abaturage nabo bakihitiramo

bakurikije uko babyumva ariko si nibaza ko gufunga abayoboke cyangwa abanyepolitiki b’andi mashyaka ko ariyo nzira yo gukoresha mu gucyecyesha abantu burundu.

Ingufu bashyira mu guhohotera abatavuga rumwe na Leta nizo bakagombye mu kwiyamamaza berekana ibyiza bakoze n’impanvu bagomba kubatora.

Tukaba dusanga inzira FPR n’abayobozi bayo banyuzemo y’ugucecekesha abantu yakagobye kumenya ko ifunganye, kuko iteka bigira ingaruka zitari nziza ku misazire yabo n’imiryango yabo kandi ntabwo igihe cyose abaturage bakagombye guhora ku ngoyi y’ubwoba ahubwo bakagamyi gufata inzira bagashora ya misoro y’abaturage mu kubakorera ibyiza bibashimisha kugirango nabo babiture ineza y’ukubatora. Ngirango FPR yakagombye kwigira kubanyagitugu bandi bayibanjirije bo mubihugu duturanye, ba Mubutu,Habyalimana, Idi Amini n’abandi bagiye bagira igitugu kubaturage babo ariko bagasoza nabi.

Johnson

FPR yashize isoni mugukoresha igitugu

Politiki

Page 12: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 12 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

Um w a k a u r a s h i z e E r n e s t MANIRUMVA yishwe mu kwezi 4/9/2009 kubera akazi

ke yakoraga ko guharanira ukuri no ku rwanya ruswa mu Burundi.

Urupfu rwe rwavuzweho byinshi, ariko mu byagaragaye harimo kuba azizwa akazi yakoraga kabangamiye inyungu zabamwe mubayobozi.

Imiryango iharanira uburenganzira b w ’ i k i r e m w a - m u n t u , A m n e s t y International, Human rights wacht, East and Horn of Africa Human Rights Defenders Project, mu rwandiko yakiye Perezida Pierre NKURUNZIZA yamusabye ko bye yasaba umushinjacyaha mukuru w’u Burundi gukora iperereza ku rupfu rwa Ernest MANIRUMVA, no kurinda abatangabuhamya babonye urupfu rwe cyane ko batinya kuba batanga ubuhamya kubera gutinya kwicwa, cyane ko hacyekwa abari mu nzego z’umutekano.

Kugeza ubu nyuma y’umwaka hamaze gufungwa abantu 9 bacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ernest MANIRUMVA, muri abo harimo n’abapolice ba Leta.

Aubert Volonic guhera mu kwezi kwa 10/2009 Leta yu Burundi yatangiye

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw’ikiremwa –muntu irasaba perezida NKURUNZIZA

gushyigikiriza ubutabera uwishe Ernest MANIRUMVA

gukurikirana urubanza, ariko ibiva mu miryango ya sosiyete sivili ( civil society organization) yu Burundi, baravuga ko leta nubwo yagerageje gukurikirana ibyorwo rupfu ariko ntangufu zugaragara ibishyiramo kuko Leta yu Burundi ntaburyo ifite bwo kurida abatangabuhamya bityo n’abahari bakaba bafite ubwoba ko baramutse batanze ubuhamya bashobora guhura n’ikibazo cy’umutekano.

Veronique Aubert umuyobozi wungirije wa Amnesty International muri Africa, yaviuze ko Leta y’u Burundi uakagobye gushyiraho ingamba zihamye zo gushyiraho ubutabera kuri iyi yicwa rya Ernest MANIRUMVA.

Yabivuze muri aya magambo “ Perezida NKURUNZIZA yakagombye gusaba umushinjacyaha mukuru gukora iperereza kubishe Ernest MANIKIZA, gushyiraho ingamba zo kurinda abatangabuhamya no gushyikiriza ubutabera abacyekwaho icyaha nabo bo munzego zohejuru z’umutekano”

Manikiza yari umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe rya sosiyeti sivili rishinzwe kurwanya ruswa no gukurikirana itangwa ry’amasoko mu Burundi. Umurambo we watowe inyuma y’urugo

rwe, hatowe kandi akantu yabikagamo documents ze (blood-stained file folder) kuburiri bwe karimo ubusa.Umuntu umwe ukora muri ministeri y’ubuhinzi yavuze ko yaba yishwe azira impapuro zikomeye yaba yarafite. Amakuru ava kuri bagenzi be bo mukazi aremeza ko yaba azira iperereza yari arimo gukora kwinyerezwa ry’umutungo ryakozwe nabamwe mu bapolice bakuru b’igihugu ku igurwa ry’intwaro kuburyo butemewe muri Malaysia.

Hassan Shire Sheikh, executive director of the East and Horn of Africa Human Rights Defenders Project yavuze koko niba u Burundi bushaka kurwanya ruswa rwakagombye gushiraho ubutabera ikagaragaza uwishe Manirumva warwaniraye kurwanya ruswa kuburyo bwihutirwa.Guverinoma yu Burundi yakagobye kugaragaza ubushake kubaha uburenganzira bw’ abaharanira uburenganzira bwamuntu muri sosiyeti civili baticwa.

George t t e Gagno uhagara r iye Human Rights Watch muri Africa yasabye ko perezida yakogobye gukora ibishoboka byose hakabaho ubutabera kubishe Manirakiza kandi akarwanira

uburenganzira bwa Sosiyeti sivili. Bimaze kugaragara ko ahari abantu muri

leta babangamiye abashaka kwigaragambya basaba kurwanya akarengane no gushyikiriza inzego z’ubutabera abishe Ernest MANIRAKIZA.

Imiryano iharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu irasaba Perzida Nkurunziza :

Gushyiraho uburyo bwo kurinda - abatanga buhamya ba bishe Manirakiza Ernest no kubafasha gutanga ubuhamya mwibanga.Kureba ko komisiyo ishinzwe ako - kazi igakora vuba kandi ikagaragaza abicanyi ba Ernest.G u h a u b u t a b e r a a b a f u n z e - bacyekwaho kwica Manirumva Ernest bidahangabanyije abatangabuhamya.Guha uburenganzira sosiyete civile - cyane abaharanira kubona ubutabera bwa E rnes t Man i rumva , bwo kwamagana ababangamiye itohoza kurupfu rwe.

Gukora iperereza kubantu bigeze gukora iterabwoba kuri sosiyete civili bagashyirizwa ubutabera.

Gasasira

Umuyobozi wa Human Rights Watch kwisi na Perezida NKUNZIZA

UbUrenganzira bw’ikiremwa mUntU

Page 13: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 13 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

Ururimi rwa benshi rwaragobwe kubera amata yuzuye akanwa

Ibikorerwa mu Rwanda byose ntawe utabizi, cyeretse utabyegereye cyangwa

utabona. Byaba ibyiza cyangwa ibibi bikorwa n’abantu bamwe kandi usanga ari bo bafite ingufu nyinshi muri iki gihugu, bose barabireba abandi bakabyumva, kandi ingaruka zabyo, zaba nziza cyangwa mbi hari abo zigeraho. Amategeko arahari menshi yanditse neza, ariko abantu banga kuyakurikiza bigira nk’umwana wigizayo umusaya yanga kunywa ibini, nubwo byaba birura, iyo muganga yabikwandikiye nibyo biba bivura iyo ndwara.

Abantu barabona ibibera mu ma-tora bagaceceka ngo, niko gahunda y’amatora yabigennye nk’aho ari ivanjiri ya Yezu Kristo idahin-duka, abantu bakabyemera, amatora akayoborwa n’abantu bafite aho

babogamiye bavuga bakagusha iwabo, uvuze ibinyuranye n’ibyo bashaka akabonwamo ingeng-abitekerezo ya jenoside, kandi nawe ari uburenganzira bwe kubi-bona ukundi igihe nta kibi agamije. Sosiyete sivile bamwe bakunze kwita abavuga rikijyana, yatangiye babona bakavuga baranguruye, barebwa igitsure batangira kureba hirya y’aho ibintu bikorerwa, babihunza amaso bajya iyo bigiye, bakajya basubira mu byo abandi bavuze bashinga ikirenge aho Guverinoma igishin-guye, abo binaniye bajya kuvuga ururimi rugasa n’urwagobwe, kuko baba basa n’abareba Intare aho bari hose ! Ibi bikaba byarabyaye ikibazo gikomeye aho abantu bibaza niba hari Sosiyete sivile iri mu Rwanda? Hari abavuga ko babona imikorere ya Sosiyete sivile mu Rwanda ari nko kwiruka inyuma ya Bus yuzuye.

Ni nde uzaba nka Rwubusisi wat-inyutse kubwira umuzungu wari ugiye kumubatiza, yamubaza izina ashaka kwitwa, akabanza guceceka akanya areba uwo muzungu mu maso, aho kumubwira izina ahisemo, nawe akamubaza ati : “ se wowe urashaka ko nitwa nde”?Umupadiri ati : “reka nkubatize Petero”, undi ati oya kabuno ka nyoko, uba uroga Musinga iryo zina sinaryemera.

Petero yahemukiye Shebuja Yezu, kandi njye sindahemukira umwami, sinakwitiranwa n’uwo muhemu. Ahubwo nyita Yozefu, ka gahun-gu kegereye (kubahutse) nyina w’Imana kakamurongora”!Padiri yajya kumusuka amazi ku gahanga ati : “oya sigaho urwo ni uruhanga rw’imfura ntirugira amakemwa”, ahubwo amutungira urutoki aha-koze ibyaha ngo abe ariho atera ayo mazi y’umugisha !

Sosiyete s ivi le rero, bi tewe n’abayiri ku isonga, ifatanyije n’itangazamakuru ridatinya kuvuga ukuri, bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba aho abajya, ba-gashyira ijwi hejuru mu gutabaza, bakamera nka wa mugabo ku ngoma ya Musinga wari wikoreye umunyu awubunza bukaza kumwiriraho, maze ageze ahantu hadatuwe yumva impyisi imbere ye, atabaje abura umutabara kandi bumvise, abonye bikomeye avuza induru avuga ko kumutabara ari ukwitabara nabo, kuko nibareka zikamurisha umunyu nabo zibamara, zibwira ko

Abanyarwanda bose ar i uko baryoha kuko ziba zamurishije n’umunyu we. Abari mo kurya igihugu bararyohewe,ariko ni-b a t e g u r e a h o b a z a b i r i r a . Habiyambere Valens

Demokarasi bayisimbuje imbehe!

Politiki

Page 14: UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 20 Gicurasi, 2010 Ibyihishe inyuma …jkanya.free.fr/Umuvugizi160510.pdf · 2010. 5. 16. · Gen Jack nziza ukunze kujyana inkuru ibukuru aciye kumufasha. Aho

[email protected]

Urup. 14 UMUVUGIZI VOL.75, 15 - 25 Gicurasi, 2010

Azafatanya na nde kwicisha isazi inyundo?

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku itariki ya 03/03/2010, mu byo yavuze harimo ko abavuga ko hari urwangano afitanye nabo basirikare atari byo.

“Ntacyo mfa nabo sindi muri bo sinsangira nabo ndi hejuru yabo byaba ari agasuzuguro kuvuga ko hari aho nari mpuriye nabo.Byaba ari ukumanura mu rwego sindi umwe nabo.

I b y o n i i b y a b o n ’ i b y o bahagarariye”. Ku byerekeranye na kudeta abo basirikare baba barashatse gukora, Paul Kagame yavuze ko abo ari zero ko bibeshya mu byo barota. Avugana na BBC Gahuzamiryango, Lt. Gen. Kayumba yisobanuye ku magrenades bavugaga ko yateye mu mujyi wa Kigali, ati: ”ubwo murumva naraje mu Rwanda gushyingura umubyeyi wanjye nkaza nikoreye amagrenades atatu? Ababivuga ni abasazi. Iyo nshaka kurwana nabo mba narabikoze kuva kera.

Ababitera banabikoze nibereye Gisenyi mu mwiherero, bari muri abo babivuga. Ababitubwiye twari kumwe n’abandi, ndetse n’Umushinjacyaha twari twicaranye ntacyo babivuzeho, bigaragare ko ari nabo babikoze, ariko Ministre Fasil yabivuze ubu atanabitindaho babisubiramo bukeye. Kuki babivuze ari uko maze kugenda? Ubwo se iperereza rikorwa ari uko ngiye? Ko bambajije ku bindi bintu by’amatiku ibyo ntibagire icyo babivugaho”.

Ku byerekeranye n’aho yahungiye, nk’uko nawe yabyivugiye ntiyashatse kuhahisha yavuze ko ko ari muri Afurika y’epfo. “Ndi impunzi, nari naragerageje kwihangana ariko byarananiranye. Naje aha mbizi, sinshaka kuburanira mu Rwanda ubwo ibyo birego byabo nibiza nzitaba mburane, inkiko za hano ntizimeze nk’izo

Kagame nyuma yo kwishongora kuri Kayumba na Karegeya noneho asigaye atukana

mu Rwanda. Karegeya bavuga ko twaba dukorana, arakora iki muri Afurika y’epfo uretse kuba yarahunze ubutegetsi bwamufunze bushaka kumurenganya”? Avugana na radio Ijwi rya Amerika, yavuze ko Perezida Kagame yamwishyizemo mu bintu by’amatiku. “Nta wundi mfitanye nawe ikibazo usibye we.

Nari maze imyaka 7 mbyihanganira m b o n a n t a g i h i n d u k a . N a g i y e mbazwa amatiku. Ejo bundi nari mu Bunyamabanga bwa FPR nahamagajwe mpasanga abantu, barambwira ngo nimbyemere nsabe imbabazi Polisi, abasirikare, FPR nandike. Icyo bashakaga kubikoresha narakibonaga, kandi nta cyaha nakoze nasabira imbabazi.

Ikigaragara ni uko iryo hunga ry’abobasirikare ryavugishije Kagame menshi.

Ku byerekeranye n’umutekano m u k e b y a r i b i s a n z w e b i v u g w a n’abayobozi banyuranye bo muri Guverinoma ko ari FDLR iwutera, none haje indi mvugo igaragaza ko Kayumba na Karegeya ari bo bari babyihishe inyuma. Izo mvugo ebyiri z’abayobozi nubu ntawe urashobora kuzihuza ngo bisobanuke neza.

Icyo Perezida Kagame yavuze, ni uko byose byaba barimo ukuri. Yirinze kubihuza ngo abivugeho byinshi ngo kuko ari akazi k’ubucamanza. Gusa icyo yashimangiye ngo ni uko hari bamwe bajya bahura n’abo baregwa muri ibi, ari Karegeya na Kayumba.

Bamwe muri bo bigambye ko babasanga muri Afurika y’epfo. « Niba abanyamakuru mwibuka ibyo mwandika, mwagombye kuba mubifitite mubibitse.

Muribuka har i umunyamakuru w i g e z e g u f a t a n w a inyandiko zabyo bandikirana, ngira ngo n’ubu biracyakurikiranwa. Hari uwigeze

kujya kumushaka bimujyanye baraganira. Hari n’abagiye kuganira nawe ntibagaruka baguma hanze.

Kayumba mu ijoro ribanziriza iryo yagiyemo yari yahuye n’ababimubazaga, babishyizemo ikivandimwe bamuha umwanya wo kugenda ngo azagaruke, kandi bari bafite ibimenyetso byinshi atashoboraga kwisobanuraho ngo abibonere ibisubizo. Ubwa kabiri bari kubimubazaho ngira ngo nibwo yahunze. Itangazo ry’Umushinjacyaha Mukuru rijyanye n’ibyo abantu bakwiriye kuba bamenya, ibindi bizagira igihe cyabyo ».

Ikigaragara ni uko ushatse kubaza niba kudeta zavugwaga ko zari zigiye kuba byaba bifite inkomoko cyangwa ireme, Paul Kagame ahita arakara cyane Dore uko yasubije umwe mu banyamakuru wari ushatse kubibaza. « Wikwirirwa uta umutwe ubibaza, ntawe uzasanga ashobora gukora kudeta hano. Ibyo n’iby’igihe cya Habyarimana n’abandi bose…

M u m y a k a 1 6 t u m a z e h a n o , Abanyarwanda nibaryame basinzire, hano mu Rwanda ntawabishobora, n d a b i k u b w i r a k a n d i n d a b i z i nibyo.

Iki gihugu si nka Niger, aho ingabo z’igihugu zirirwa zitobanga igihugu. Ntabwo byakorwa hano »( Ikintu abantu bahise bibaza cyane nyuma y’iri jambo, ni uburyo muri Afurika n’u Rwanda rurimo bizwi ko n’abana umuntu yibyariye adashobora kubizera ijana ku rindi, kandi abona abo batangiranye igisirikare bayoboye n’ingabo, haba mu buryo bw’iperereza ryo hanze no mu gihugu imbere barimo kumuvaho bakamuca mu myanya y’intoki, azi neza ko bafite imiryango, ndetse nawe yarageze ku butegetsi mu nzira zigoye

bigashoboka, akaba avuga ko nta wundi wabishobora).

Iri jambo rye ritanga icyizere mu Banyarwanda igihe cyose rirakomeye rikwiye kwandikwa rikazajya mu mateka atazibagirana ibihe byose.

Nyamara ku byerekeranye n’ihunga rya Ambasaderi Bizimana yavuze ko atamenya ibiri mu mutima w’umuntu kuko yakoraga akazi neza, akaba atazi icyabiteye. Aha umuntu akaba yakwibaza niba Abanyarwanda bose basigaye ibyo batekereza bizwi ?

Abajijwe uko yafata itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Akarere ryavugaga ko Kayumba atagihagarariye u Rwanda mu Buhinde n’ahandi hose, ko ashakishwa, kandi akaba yaranyuze muri Uganda no muri Kenya, uko yabigereranya n ’ i b y o M i n i s i t i r i w ’ U b u b a n y i n’amahanga wa Uganda yatangaje ; niba byaba ari ubushake buke bwo gukingira ikibaba abo bantu bakagenda, cyangwa niba ari uko ibyo bihugu b i t a r i b i f i t e amakuru ku r i abo basirikare(Karegeya na Kayumba). Umukuru w’igihugu si umushumba wo gutukana

Ku itariki ya 25/03/2010 ubwo yari mu Nteko

Ishingamategeko yakira indahiro z’Abadepite bo mu Muryango we FPR n’Umuvunyi Mukuru wungirije, Paul Kagame yasubiye kuri abo bantu babuza amahoro n’umutekano, maze avuga ko bizaba ngombwa ko bazicisha isazi inyundo.

Ni aha abantu bongeye kwibuka magambo ye akarishye ataherukaga kuvuga yavugishijwe n’ihunga rya Lt. Gen.Kayumba Nyamwasa, maze bituma abantu bibaza izo sazi zizicishwa inyundo izo ari zo, abo azafatanya nabo kuzica n’igihe azazicira? Kugira ngo abaturage basanzwe basobanukirwe, barifuza ko yasobanura ayo magambo kuko ateye ubwoba, mu gihe bari bizeye ko ubwicanyi buyobowe n’ubutegetsi butazagaruka.

Ahandi yagererenyije ba Kayumba n’imyanda cyangwa ibiryo umubiri utakiriye neza bigasohokera aho imyanda isohokera.

Bitewe nuko muri i ryo jambo yanivugiye ko guhera kuri Perezida kugeza ku bandi bayobozi bose buri wese agomba gusobanura no kubazwa uko arangiza inshingano ze afitiye Abanyarwanda, ni muri urwo rwego n’iryo jambo yavugiye mu Nteko ritangaza ubwicanyi rikwiye gusobanuka? Niba ari ugushaka kuzasubizaho igihano cy’urupfu, niba ari ukuzabikora nta n’urukiko rwaciye urubanza, byose bikwiye gusobanuka kuko ijambo ry’umukuru w’igihugu riba ari itegeko, cyane ko yarivugiye n’ahantu hakomeye imbere y’abashinga amategeko. Ubwanditsi

Perezida Kagame atuka abo bafatanyije kubohora igihugu amazirantoki imbere y’inteko nhinga-mategeko!!!

Politiki