SNAPSHOT OF RPPD activities 2015rppd.rw/IMG/docx/.docx · Web viewSNAPSHOT OF RPPD activities 2015...

37
SNAPSHOT OF RPPD activities 2015 Districts of MUSANZE, RUBAVU, GISAGARA, NYANZA, NYARUGURU, KICUKIRO and NYARUGENGE Courtesy of RPPD Secretariat

Transcript of SNAPSHOT OF RPPD activities 2015rppd.rw/IMG/docx/.docx · Web viewSNAPSHOT OF RPPD activities 2015...

SNAPSHOT OF RPPD activities 2015Districts of MUSANZE, RUBAVU, GISAGARA, NYANZA, NYARUGURU, KICUKIRO and

NYARUGENGE

Courtesy of RPPD Secretariat

2

TABLE OF CONTENTS

0. INTRODUCTION.................................................................................................................................3

I. ACTIVITIES IMPLEMENTATION.....................................................................................................4

1.1. Planning sessions, Dialogues, RPPD meets community and other activities....................................4

1.1.1. Planning sessions...........................................................................................................................4

1.1.2. Pre dialogues..................................................................................................................................5

Musanze women pre dialogues on sex related corruption in business......................................................5

1.1.3. Dialogue meetings.........................................................................................................................6

Nyanza dialogue on the district taxes collected by RRA...........................................................................6

Nyaruguru dialogue...................................................................................................................................7

Western Province PSF dialogue on banks’ high loans interests................................................................8

Western Province PSF dialogue on the cross border trade........................................................................9

1.1.4. Gisagara RPPD meets community...............................................................................................10

II. CONCLUSION....................................................................................................................................11

ANNEX........................................................................................................................................................13

NYANZA Dialogue on district taxes collected by RRA.........................................................................13

Western Province on banks Loan interests..............................................................................................16

NYARUGURU Dialogue on delay payment of entrepreneurs....................................................................21

Western Province dialogue on cross border trade........................................................................................25

3

0. INTRODUCTIONRwanda Public Private Dialogue dubbed RPPD mainly puts the Public Institutions and Business

Community together to solve business issues and good ideas that spur economic development.

RPPD activities in MUSANZE, RUBAVU, NYANZA and NYARUGURU Districts; were

specifically organized in form of planning sessions, conducting preparatory meetings (pre-

dialogues), dialogues on business identified issues and RPPD meets community events in

GISAGARA District.

Whereas, in NYARUGENGE and KICUKIRO, RPPD activities were about planning dialogues

and pre-dialogues on poor services provided by banks to People Living with Disabilities in

business.

In NYANZA District, a dialogue was conducted on the districts taxes collected by RRA. The

objective of the dialogue was to raise the awareness among business people on the new approach

of collecting the district taxes which is implemented by RRA.

In RUBAVU District, two dialogues were conducted in partnership with PSF Western Province.

The two dialogues took place within the exhibition period and were consecutively conducted on

the issue of the banks’ loans interests and the cross border trade.

NYARUGURU District organized and conducted a dialogue on the delay payment of

entrepreneurs which had a negative impact on the relationship between entrepreneurs and banks

and between entrepreneurs and their employees.

The second RPPD meets community dubbed KWINEGURA Forum was conducted in

GISAGARA District, where the mechanism reported back RPPD achievements to business

community and took the opportunity to collect new issues that are to be solved through RPPD

mechanism.

4

This report focuses on describing in details, implemented activities and their outcomes in

different Districts.

I. RPPD ACTIVITIES IMPLEMENTATION

I.1. Planning sessions, Dialogues, RPPD meets community and other activities.

I.1.1. Planning sessions This is to remind that all dialogues and RPPD meets community event conducted in Districts are

preceded by planning sessions made by champions who facilitate the RPPD Mechanism at grass

root level in Districts and accompanied by a close follow up of the whole process by the RPPD

consultant. In planning sessions, champions establish the agenda of the event, elaborate

invitations, share roles and responsibilities and identify needed logistics.

The planning session held on 14th December 2015 in KICUKIRO District, was about organizing

the dialogue on poor services provided by banks to People Living with Disabilities in business.

The planning session held on the 21st December 2015 in NYANZA District, planned on the 13th

January 2016 the second RPPD meets community in mentioned District.

In NYARUGENGE District the planning session took place on the 31st December 2015 and

planned on the 21st January 2016, a pre-dialogue on the poor services provided by banks to

People Living with Disabilities in business. This dialogue will be the third one in this District,

for this category of business people.

I.1.2. Pre-dialogues

Musanze women pre-dialogue on sex related corruption in business This event was conducted in MUSANZE District on the 17th December 2015. The objective of

this event was to assess this issue and share information about it. This event was attended by 28

business women that were victims of this issue or had related and valuable information.

5

After discussing and exchanging on the issue, business women concluded by affirming this issue

as the crucial one which needs to be discussed in dialogue. They identified following sectors in

which this issue is more observed: public and private tenders, banks’ loans and cross border

RRA services. The dialogue on this issue will be conducted on the 12th January 2016.

Participants identified among themselves 10 representatives in this dialogue.

Business women in Musanze assessing the issue of sex related corruption during the pre-dialogue

I.1.3. Dialogue meetings.

NYANZA District dialogue on the district taxes collected by RRAOn the 1st December 2015, RPPD organized a dialogue on the district taxes that are collected by

RRA in NYANZA District. The dialogue was attended by 35 participants including 1 female and

6 male from the public sector; 7 females and 21 males from the private sector. Participated also,

6

RRA staffs in NYANZA District. The dialogue took four key resolutions that are detailed in the

dialogue report annexed to this report (see the dialogue report in annex).

During the presentation made by RRA on the district taxes collected by RRA

NYARUGURU District dialogueOn the 24th December 2015, a dialogue on the delay payment of entrepreneurs was organized and

held in NYARUGURU District. This event was attended 30 participants including 17 males from

the District. The private sector was represented by 1 female and 12 male’s entrepreneurs. The

dialogue concluded by five agreed key resolutions as they are detailed in the dialogue report in

annex. (See the annex).

7

Nyaruguru Corporate Officer addressing the participants

Western Province PSF dialogue on banks’ high loans interests.Different from other dialogue so far conducted, this one was at the provincial level. This event

was approved by the RPPD task force after the Western Province PSF introduced a request. This

dialogue was conducted in the line of the activities of Western Province exhibition that was

conducted in RUBAVU District from the 19th up to 29th December 2015. This dialogue was

conducted on the 23rd December 2015 and attended by 65 participants; including 3 male from the

public sector, 10 females and 52 males from the private sector. The resolutions issued from this

dialogue are detailed in the dialogue report annexed to this monthly report.

8

Western Province dialogue on Banks loans interests

Western Province PSF dialogue on the cross border trade This dialogue was conducted in the same framework as for the one on the banks’ high loans

interests. However, this dialogue had an innovative aspect by the fact that it was broadcasted live

on air of RUBAVU District Community Radio; what gave it a large scope of audience; be it

exhibitors and RUBAVU Radio listeners. This event impacted positively on RPPD awareness in

Western Province. This dialogue was conducted on the 28th December 2015 and attended by 75

participants; 4 from the public side, 32 females 39 males from the public side. The dialogue

concluded by 6 agreed resolutions that are developed in the detailed dialogue report annexed to

this.

9

During the live coverage event dialogue discussion cross border trade issues

I.1.4. Gisagara RPPD meets community

10

During the presentation of new issues

GISAGARA RPPD meets community event was held with the main objective of reporting back

to the community, RPPD achievements and taking the opportunity of collecting new issues that

need to be solved through RPPD mechanism.

In GISAGARA, this event was organized on the 29th December 2015 at GISAGARA Guest

House. It was attended by 50 participants; 1 male from the public sector, 5 females and 44 males

from the private sector. The event was conducted through 4 main parts: the welcome and

opening remarks, the presentation on RPPD achievements, comments and reactions on the

presentation and the session of collecting new issues.

Following are new issues that are raised to be solved through RPPD mechanism:

Issues to be solved at the district level

0. The district taxes that are collected by RRA

11

1. Services provided by the district tender committee

2. Few hours of working for bar; while they pay the same amount of taxes as others

3. Cohabitation of VAT tax payers with non VAT tax payers while they sale the same

products

4. Unplanned District meetings that usually stop business

5. Taxes on District mines

Issues to be taken at the national level

1. District roads infrastructures maintenance

2. Electricity in rural areas

3. Conflict between taxi motorcycles cooperatives in HUYE and GISAGARA District

Women issues in business

1. Mobilization of business women on BDF facilities in Business

2. Use of collateral in business conducted by women

3. Women training on financial literacy

II. CONCLUSION

Several planning sessions were conducted in different District to ensure the success of

dialogues and RPPD meets community events.

The fact that the approach of collecting the Districts taxes changed, there is a need of sensitizing

business people on this approach to avoid penalties resulting to delay caused by the lack of

information on the new system headed by RRA in Districts.

The dialogue on Cross Border Trade that was held in Rubavu District on 28th December 2015

was successfully conducted and had a positive impact on the RPPD awareness; due to the fact

that it was live broadcasted and reached a large scope of audience. RPPD Secretariat would

integrate the community radios into RPPD communication strategy.

The two dialogues that were conducted within the Western Province exhibition were appreciated

by exhibiters who took them as a new way on diversifying exhibition’s activities and building

their capacities. They recommended other such dialogues in the next exhibition.

12

RPPD meets community conducted in GISAGARA District raised new issues that need to be

handled out through dialogues.

ANNEX

NYANZA Dialogue on district taxes collected by RRA

Local PPD Mechanism – Meeting Report/ Raporo y’ Ibiganiro (PPD)bihuza Leta n’Abikorera mu Karere

District/ AKARERE Meeting Number/ Numero y’Inama

Topic (in 3-4 words)/ Icyigwaho Number of Local Participants/

Abitabiriye Inama bo mu Karere

Male/ Gabo

Female/

Gore

Total/ Bose

NYANZA 04 Imisoro y’Akarere yakirwa na RRA Public/ Ubuyobozi

6 1 7

Moderator/ Ufasha ibiganiro Place of Meeting/ Aho Inama yabereye

Date and Time of Meeting/ Itariki n’ isaha inama yabereye

Private/ Abikorera

21 7 28

SEGAHWEGE Christophe Dayenu Hotel 1 Ukuboza 2015 kuva saa yine n’igice kugeza saa saba

Total/ Bose 27 8 35

14

Subject / Issue/ Ikibazo kiganirwaho Description / Summary/ Uko ibiganiro byagenze

Imisoro y’Akarere yakirwa na RRA. Ku itariki ya 1 Ukuboza 2015, muri Hotel Dayenu mu Karere ka Nyanza, habaye ibiganiro bihuje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, abakozi ba RRA n’abahagarariye abikorera baturutse mu mirenge igize ako karere, baganira ku kibazo cy’imisoro y’akarere yakwa na RRA abikorera batazi neza iyo ari yo n’uburyo itangwa.

Muri ibi biganiro, ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Francis NKURUNZIZA n’abakozi bafite aho bahuriye n’imisoro y’akarere. Ku ruhande rw’Urugaga rw’Abikorera, inama yitabiriwe na Visi Perezida w’Urugaga, abagize Komite y’Urugaga mu Karere, ba Perezida b’Urugaga mu Mirenge n‘abahagarariye abacuruzi. Hari kandi n’abakozi ba RRA mu Karere ka Nyanza.Mu ijambo ritangiza inama, Visi Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyanza, Berthe NAGAKUNZI yashimiye abitabiriye ibiganiro, abamenyesha ko bigamije iterambere ry’ubucuruzi muri rusange, hagamijwe gukemura ibibazo abikorera bahura nabyo; bikenewe gukemuka ari uko ubuyobozi ba Leta bwicaranye n’ubw’abikorera bakabishakira umuti hamwe.Yamenyesheje abitabiriye ibiganiro kandi ko ikibazo kiganirwaho kirebana n’imisoro y’akarere yakwa na RRA, abikorera bakaba batamenyereye ubu buryo bushya uko bukora ndetse bakaba bacibwa ibihano bitewe no kutamenya neza imisoro y’akarere yakwa na RRA iyo ari yo n’uburyo itangwa.

Ijambo ryahawe umukozi wa RRA mu karere ka Nyanza bwana MUSENGUMUREMYI Christian, atanga ikiganiro kirebana n’imisoro y’akarere yakwa na RRA n’uburyo yakwamo. Yibukije ko imisoro RRA yakirira akarere, ari imisoro yari isanzwe yakwa n’akarere ko nta wundi musoro mushya. Yasobanuye ko iyi misoro yakirwa na RRA kuko byagaragaye ko ari yo ifite uburyo bunoze kandi bwizewe bwo kwakira imisoro, bityo ubu buryo bukaba bwatuma imisoro y’akarere izamuka kandi itanyerejwe.Nyuma y’iki kiganiro abitabiriye ibiganiro bunguranye ibitekerezo, bagaragaza ko iyo habaye impinduka mu mikorere, abikorera baba bakwiye guhugurwa no kumenyesha izo mpinduka, kugira ngo hatagira uwo zigiraho ingaruka mbi kubera kutazimenya. Bongeyeho kandi ko bari basanzwe bakorana n’abakirizi b’imisoro mu mirenge, bakaba bari babegereye bakakira iyo misoro abikorera batagombye kujya gutonda umurongo kuri banki n’ibigo by’imari. Abikorera bagaragaje ko hari imirenge itagira abakozi ba RRA, ibi bikaba biteye ikibazo cyo kutagira umukozi ubafasha mu kumenyekanisha imisoro no kuyitanga. Bagaragaje kandi ko hari ikibazo cyo kutagira ikoranabuhanga mu mirenge y’icyaro kugira ngo bamenyekanishe imisoro mu muryo bworoshye.

Nyuma yo kunguranga ibitekerezo kuri ibi bibazo, abari mu biganiro bafashe imyanzuro ikurikira:

15

Subject / Issue/ Ikibazo kiganirwaho Description / Summary/ Uko ibiganiro byagenze

Resolutions/ Ibyemezo byafashwe Next Steps/ Ibigomba gukorwa Responsible/ Ubishinzwe Time/ Igihe

1 Gutegura inama ngari y’abikorera muri buri murenge bakamenyeshwa imyakirire mishya y’imisoro y’akarere n’uko ikorwa na RRA

Gutegura iyo nama muri buri murenge Ubuyobozi bw’akarere

RRA

PSF

Bitarenze Gashyantare 2016

2 Kwihutisha kugeza abakozi ba RRA muri buri murenge

Kugeza abakozi ba RRA mu mirenge Ubuyobozi bw’Akarere

Ubuyobozi bwa RRA

Bitarenze Werurwe 2016

3 Kwihutisha ikoranabuhanga mu mirenge Kwihutisha ikoranabuhanga mu mirenge Ubuyobozi bw’akarere -

4 Mu mirenge itarageramo abakozi ba RRA, abikorera babe bakorana n’abakirizi b’imisoro n’amahoro b’akarere bari basanzwe bakoramo

Gukorana n’abakirizi b’imisoro n’amahoro bari basanzwe bakorera muri iyo mirenge

Ubuyobozi bw’Akarere na RRA

Kugeza igihe abakozi ba RRA bazaba bageze mu mirenge yose

Name, Signature of Champions / Amazina, Umukono bya Champions

Private Sector/ Ku ruhande rw’ Abikorera Public Sector/ Ku ruhande rwa Leta

16

Resolutions/ Ibyemezo byafashwe Next Steps/ Ibigomba gukorwa Responsible/ Ubishinzwe Time/ Igihe

SEGAHWEGE Christophe MUNYANSHONGORE Nicolas

Western Province on banks loan interests

PD Mechanism – Meeting Report/ Raporo y’ Ibiganiro (PPD)bihuza Leta n’Abikorera mu Karere.

District/ Akarere Meeting Number/ Numero y’Inama

Topic issue (in 3-4 words)/ Ikiganirwaho Number of Local Participants/

Abitabiriye Ikiganiro mu Karere

Male/ Gabo

Female/

Gore

Total/ Bose

INTARA Y’IBURENGERAZUBA

1 Ikibazo cy’inyungu ziri hejuru cyane zisabwa n’amabanki ku nguzanyo zitangwa n’imikoranire ya banki muri rusange

Public/ Ubuyobozi

3 0 3

Moderator/ Ufasha ibiganiro

Place of Meeting PPD/ Aho Ikiganiro cyabereye

Date and Time of Meeting PPD/ Itariki n’ isaha ikiganiro cyabereye Private/ Abikorera

52 10 62

17

MANIRAGABA Pascal Rubavu, Hotel UBUMWE

23 Ukuboza 2015; kuva saa cyenda na 20 kugeza saa kumi n’imwe n’igice

Total/ Bose

55 10 65

Subject/ Issue/ Ikibazo kiganirwaho

Description / Summary/ Uko ikiganiro cyagenze

Ikibazo cy’inyungu ziri hejuru cyane zisabwa n’amabanki ku nguzanyo zitangwa n’imikoranire na banki muri rusange

Iki kiganiro cya mbere (1) ku rwego rw’intara y’uburengerazuba cyabereye mu karere ka Rubavu cyatangijwe na Bwana Bazimaziki Pierre Damien; VisiPrerezida wa PSF mu Karere ka Rubavu, atanga ikaze ku muyobozi wungirije ushinzwe imari n‘ iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rubavu, Bwana Murenzi Janvier, atanga ikaze kuri ba Visi perezida ba PSF ku rwego rw’intara y’uburengerazuba Madamu Nyiranshuti Marie Germaine na Bwana Nsengiyumva Barakabuye ndetse no ku bandi batumirwa bose cyane cyane abahagarariye za banki BK, BPR, COGEBANQUE, AGASEKE, AMASEZERANO, n’abandi.

Nyuma y’ijambo ry’ikaze, Visi Mayor FED yahawe ijambo kugirango atangize ikiganiro ku mugaragaro.Yabanje gusobanura akamaro no kuvuga mu ncamake impinduka PPD imaze kuzana mu ntara y’uburengerazuba muri rusange no mu karere ka Rubavu by’umwihariko. Yaboneyeho umwanya wo gusaba ba rwiyemezamirimo bo mu karere ka Rubavu, gukoresha uru rubuga mu rwego rwo gufatanya n’inzego z’ubuyobozi gusenyera umugozi umwe no kwihutisha iterambere ry’ubukungu.

Mbere yo kwinjira mu kiganiro nyirizina, Bwana Alain Didier Muhizi; RPPD National Expert, yashimiye abitabiriye iki kiganiro, abasobanurira ko PPD ari urubuga Leta y’u Rwanda yashyizeho kugirango rube umuyoboro wo kuganiriramo inzitizi abikorera bahura nazo mu kazi kabo no gushakira hamwe n‘ubuyobozi ibisubizo.

Madamu Nyiranshuti Marie Germaine; Visi Perezida wa PSF mu ntara y’uburengerazuba yagaragaje imiterere y’ikibazo cy’inyungu ziri hejuru cyane zisabwa n’amabanki ku nguzanyo zitanga.

Dore zimwe mu ngorane zishamikiye kuri icyo kibazo:

Inyungu z’ikirenga ku nguzanyo na za kontaro z’inguzanyo zanditse mu ndimi z’amahanga kandi zihanitse bityo akenshi nyiri guhabwa inguzanyo agasinyira ibintu adasobanukiwe neza,

Inyungu uwatse inguzanyo yerekwa ko arizo azishyura usanga atarizo yishyura kubera n’ibindi bisabwa kwishyurwa biba biri mu masezerano;

Amabwiriza ya za Banki atamenyekana kenshi na kenshi (urugero ni nk’amafaranga Banki zitwara umuntu ubikuje amafaranga kuri konti ye ngo ataramaraho byibuze amasaha makumyabiri n’ane (24h); amafaranga BK ikata umuntu wishyuriye umusoro muri BK ngo adafitemo konti n’ibindi...)

18

Subject/ Issue/ Ikibazo kiganirwaho

Description / Summary/ Uko ikiganiro cyagenze

Kwihutira guteza icyamunara umuntu watse inguzanyo wahuye n’ingorane ntabashe kwishyura neza; Kudafasha ba rwiyemezamirimo batse inguzanyo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabo no kubagira inama kugirango

badahomba, ahubwo ugasanga banki ihura n’umukiriya igihe imuha inguzanyo bakazongera guhura ije kumutereza icyamunara, n’ibindi...

Nyuma yo kugaragaza inzitizi n’imbogamizi, abahagarariye za Banki bari aho batanze ibisobanuro bavuga ko ku birebana n’inyungu ku nguzanyo, hariho icyo bita Fourchette y’inyungu ku nguzanyo igenwa na BNR, ikaba igena imbago inyungu itagomba kurenga, bivuzeko Banki z’ubucuruzi zidashobora kujya hasi cyangwa kujya hejuru y’icyo gipimo.

Gusa mu isesengura n’iyiga ry’umushinga; Banki igena inyungu ku nguzanyo igiye gutanga ishingiye ku bintu byinshi harimo ndetse n’inyungu Banki ibona ko izakura kuri uwo mushinga bityo ikaba ishobora gufatira ku gipimo cyo hasi, hagati cyangwa hejuru.

Ku kibazo kirebana n’amafaranga akatwa umuntu ubikije kuri konti ye amafaranga yabikijweho ataramaraho amasaha 24, hasobanuwe ko bashingira kucyo bita Date valeur, ni ukuvuga ko amafaranga abikijwe uyu munsi bayabarira agaciro ku munsi ukurikiyeho, bityo iyo uyabikuje ataramara amasaha 24 kuri konti hari igihombo uba uteje Banki.

Ku bijyanye n’indimi zikoreshwa mu nyandiko za kontaro z’inguzanyo, hasobanuwe ko buri Banki iba ifite indimi zizwi ikoresha byaba igifaransa cyangwa icyongereza, ariko ko igihe uwaka inguzanyo azaza yifuza ko kontaro yashyirwa mu kinyarwanda bazajya babimukorera, ko kandi ari uburenganzira bw’umukiriya kubanza gusobanuza ibyaba biri muri kontaro adasobanukiwe mbere yo kuyisinya.

Abahagarariye za Banki basobanuriye abari mu kiganiro ko banki nta nyungu zifite mu itezwa rya cyamunara, ko ahubwo bizibabaza cyane. Ko byemewe ko umuntu wahawe inguzanyo yegera banki igihe abona ko umushinga we utari kugenda neza nk’uko yari yarabiteganije kugirango barebere hamwe ubundi buryo bwo guhindura amasezerano ku ngingo zirebana n’uburyo bwo kwishyura,

Ibi bishobora kuganirwaho bigahinduka byibura inshuro zitarenze eshatu igihe cyose inguzanyo itararangira kwishyurwa.

Gusa abahagarariye za banki bagaragaje impungenge zishingiye ku ihabwa ry’amakuru ku nguzanyo zisabwa bakunze guhura nazo igihe cyo gusesengura imishinga y’inguzanyo, cyangwa igihe cyo kwifuza gusura uwahawe inguzanyo.

Akenshi usanga amakuru nyiri ugusaba inguzanyo atanga arebana n’imikoreshereze ye y’imari yuzuyemo ibinyoma, kugira ngo azabone amafaranga menshi, cyangwa ugasanga umushinga wakiwe inguzanyo atariwo wakozwe.

19

Subject/ Issue/ Ikibazo kiganirwaho

Description / Summary/ Uko ikiganiro cyagenze

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bibazo byagaragajwe no kumva ibisobanuro byatanzwe n’abahagarariye amabanki, hakurikiyeho gufatira hamwe imyanzuro.

Resolutions/ Imyanzuro yafashwe Next Steps/ Ibigomba gukorwa Responsible/ Ubishinzwe Time/ Igihe

1 Kumvikana hagati ya Banki n’umukiriya ku gipimo fatizo cy’inyungu ku nguzanyo y’umushinga bigaragara ko uzunguka nyuma y’igihe kirekire.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa Abakozi ba Banki. Umukiliya Igihe inguzanyo itangiwe

2 Gukuraho amafaranga akatwa ubikuje mbere yuko amafaranga yabikije kuri konti ye amaraho amasaha makumyabiri n’ane (24h), igihe ari umuntu usanzwe akora mouvements nyinshi kuri konti ye.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa Abakozi ba Banki, umukiliya Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 23/12/2015,

3 Kwandika amasezerano/kontaro z’inguzanyo mu Kinyarwanda igihe usaba inguzanyo ari rwo rurimi yifuza.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa Abakozi ba Banki, umukiliya Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 23/12/2015,

4 Gukora ubuvugizi ku rwego rw’igihugu ku kibazo kirebana n’inyungu zikirenga ku nguzanyo kugirango zigabanywe.

Gukora ubuvugizi kuri iki kibazo RPPD Secretariat Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 23/12/2015,

5 Kuba hafi y’uwatse inguzanyo no kumugira inama igihe cyose afitiye banki inguzanyo no kwemera guhindura imitererere ya kontaro irebana n’uburyo bwo kwishyura igihe umushinga ugize ikibazo gishobora kuviramo nyirawo guhomba.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa Abakozi ba Banki, umukiliya Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 23/12/2015,

20

Subject/ Issue/ Ikibazo kiganirwaho

Description / Summary/ Uko ikiganiro cyagenze

6 Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ikoranabuhanga muri za SACCOs kugirango nazo zijye zishyurirwamo amafaranga y’imisoro.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa Abayobozi ba Saccos na RRA Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 23/12/2015,

7 Gutanga amakuru y’ukuri igihe usaba inguzanyo no kwemera gufatanya na banki ikurikirana ry’imikoreshereze y’inguzanyo.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa Abasaba inguzanyo n’abakozi ba banki, Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 23/12/2015,

8 Kutihutira guteza icyamunara ku mucuruzi wishyura nabi atarabanza kugirwa inama no kuganirizwa na Banki kugirango barebere hamwe uko ikibazo cyakemuka hatabayeho icyamunara.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa Abakozi ba banki na bene inguzanyo Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 23/12/2015,

9 Koherereza raporo y’iki kiganiro ubuyobozi bw’ amabanki akorera mu karere kugira ngo harebwe uburyo bwo kwihutisha kuganira n’abayobozi bakuru b’izo banki i Kigali ku kibazo cya taux d’interets.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa Perezida wa PSF muri Rubavu + Champions ba Rubavu

Bitarenze kuwa 31/12/2015

Name, Signature of Champions / Amazina, Umukono bya Champions

Public/Ubuyobozi

MBARUSHIMANA Ezechiel

Private Sector/Abikorera

MANIRAGABA Pascal

21

Subject/ Issue/ Ikibazo kiganirwaho

Description / Summary/ Uko ikiganiro cyagenze

NYARUGURU Dialogue on delay payment of entrepreneurs

Local PPD Mechanism – Meeting Report/ Raporo y’ Ibiganiro (PPD)bihuza Leta n’Abikorera mu Karere

District/ AKARERE Meeting Number/ Numero y’Inama

Topic (in 3-4 words)/ Icyigwaho Number of Local Participants/

Abitabiriye Inama bo mu Karere

Male/ Gabo

Female/

Gore

Total/ Bose

NYARUGURU 04 Gutinda kwishyurwa kwa ba rwiyemezamirimo

Public/ Ubuyobozi

17 0 17

22

Moderator/ Ufasha ibiganiro Place of Meeting/ Aho Inama yabereye

Date and Time of Meeting/ Itariki n’ isaha inama yabereye

Private/ Abikorera

12 1 13

NGABONZIZA Donat Regina Pacis Motel 24 Ukuboza 2015 guhera saa tanu kugeza saa saba

Total/ Bose 29 1 30

Subject / Issue/ Ikibazo kiganirwaho Description / Summary/ Uko ibiganiro byagenze

Gutinda kwishyurwa kwa ba rwiyemezamirimo

Ku wa 24 Ukuboza 2015, mu cyumba cy’inama cya centre d’Acceuil Regina Pacis Kibeho, habereye ibiganiro bihuza abikorera n’inzego za Leta bizwi nka RPPD. Ibi biganiro byari bigamije gukemura ikibazo cyo gutinda kwishyurwa kwaba Rwiyemezamirimo bakoreye imirimo Akarere ka Nyaruguru.

Ibi biganiro byitabiriwe na Rwiyemezamirimo icumi bakorera mu karere ka Nyaruguru bahagarariye abandi, Abakozi b’Akarere bafite aho bahurira no kwishyura ibyakorewe Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose igize Akarere ka Nyaruguru uko ari 14, Umukozi ushinzwe RPPD muri PSF ku rwego rw’igihugu, Abagize itsinda rya Champions ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguru.

Mu izina ry’Abateguye ibiganiro, Umuyobozi wa PSF mu karere ka Nyaruguru GASANA Jean Baptiste, yasobanuye impamvu y’ibi biganiro. Avuga ko atari ubwa mbere bibaye kandi ko bigenda bitanga umusaruro kuko byabaye urubuga rwiza rwo gukemuriramo ibibazo biba byugarije abikorera. Yibukije abitabiriye

23

Subject / Issue/ Ikibazo kiganirwaho Description / Summary/ Uko ibiganiro byagenze

ibiganiro ikibazo kiganirwaho, asaba ko buri wese atanga umusanzu we hakaboneka imyanzuro ihamye ibereye buri ruhande.

Impuguke muri RPPD muri PSF ku rwego rw’igihugu, MUHIZI Alain Didier wari witabiriye ibi biganiro, yashimiye abitabiriye ibiganiro, agaragaza ko ari urubuga nyarwo rwo gukemura ibibazo byugarije abikorera, rukazafasha mu gukuraho inzitizi zituma badatera imbere byihuse. Yongeyeho ko ibi biganiro bigaragaza imikoranire myiza hagati y’inzego za Leta n’abikorera.

Mu ijambo rifungura ku mugaragaro ibi biganiro, NSENGIYUMVA Innocent; umuyobozi ku karere ushinzwe imari, yashimiye Abitabiriye ibi biganiro bose ku bwitange bwabo, abasobanurira ko Leta y’u Rwanda yahaye ingufu abikorera bityo bakaba bagomba gukora cyane aribo ubukungu bw’u Rwanda bushingiye. Yongeyeho ko Leta ifite inshingano zo gukemura ibibazo bahura nabyo kugira ngo babe koko inkingi y’ubukungu bw’igihugu.

Nyuma yo gutangiza ibi biganiro ku mugaragaro, ba Rwiyemezamirimo bahawe ijambo basobanura uko ikibazo kiganirwaho giteye.

Bagaragaje ko hari ba Rwiyemezamirimo bubatse utugari n’amashuri mu mwaka wa 2012, ariko kugeza ubu bakaba batarishyurwa, kandi bakaba batazi neza uko bazishyurwa. Bongeyeho ko ibi bigira ingaruka ku mikorere yabo kuko banki ziba zarabahaye amafaranga yakoze iyo mirimo zibatera icyizere ndetse ntibanashobore kwishyura abaturage baba barakoresheje.

Muri ibi biganiro kandi, hagaragayemo n’ikibazo cya Rwiyemezamirimo witwa MUDENGE Damascene uvuga ko yubatse amazu y’Abatishoboye ahawe isoko na community yo mu murenge wa Kibeho, ariko ntimwishyure kuko uwo bafatanyije atujuje amazu. Asobanura ko yagejeje ikibazo cye ku karere, ariko akaba atarigeze ahabwa igisubizo ndetse ntiyanasobanurirwa impamvu atishyurwa.

Umuyobozi ku karere ushinzwe imirimo rusange, NSEMGIYUMVA Innocent, yasobanuye ko Akarere iki kibazo bakizi bityo bakaba barashyizeho itsinda riri gusuzuma abafitiwe ibirarane by’ubwishyu, bityo raporo iri tsinda rizatanga ikazafasha mu kwishyura ba Rwiyemezamirimo bakoreye Akarere. Akomeza kandi

24

Subject / Issue/ Ikibazo kiganirwaho Description / Summary/ Uko ibiganiro byagenze

yemeza ko bitazarenza ukwezi kwa Mutarama 2016, Abafitiwe imyenda batishyuwe.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi bibazo, abari mu biganiro bafashe imyanzuro ikurikira:

Resolutions/ Ibyemezo byafashwe Next Steps/ Ibigomba gukorwa Responsible/ Ubishinzwe Time/ Igihe

1 Amafaranga y’Abubatse utugari n’amashuri, azishyurwa bitarenze ukwezi kwa mutarama 2016

Kwishyura hakurikijwe igihe ntarengwa cyatanzwe

Ubuyobozi bw’Akarere Mutarama 2016

2 Nkuko Akarere gasabwa kwishyurira igihe ba Rwiyemezamirimo, ba Rwiyemezamirimo nabo basabwe kujya bubahiriza ibiri mu masezerano bakajya bakoresha amafaranga ibyo yagenewe gukora.

Kubahiriza ibiri mu masezerano Ba rwiyemezamirimo

Ubuyobozi bw’Akarere

Ubuyobozi bwa PSF

3 Akarere kiyemeje gukorana na PSF, kugirango kabashe gukurikirana ba Rwiyemezamirimo cyane cyane abica amasezerano baba bagiranye n’Akarere.

Kubaka ubwo bufatanye Ubuyobozi bw’akarere

Ubuyobozi bwa PSF

Guhera muri Mutarama 2016

4 Gushyiraho itsinda rihuriyeho n’umurenge wa Kibeho, rwiyemezamirimo Mudenge Damascene, PSF y’umurenge, Umuyobozi wa community ya Kibeho na Ingenieur w’Akarere, rigakora raparo izashingirwaho mu gukemura ikibazo cya Mudenge Damascene afitanye n’akarere.

Iryo tsinda rizakurikirana icyo kibazo rigikoreho raporo izagezwa ku karere

Abavuzwe muri uyu mwanzuro Bitarenze tariki ya 11/01/2016

25

Name, Signature of Champions / Amazina, Umukono bya Champions

Private Sector/ Ku ruhande rw’ Abikorera

NGABONZIMA Donat

Public Sector/ Ku ruhande rwa Leta

KIGABO Theo Blaise

Western Province dialogue on cross border trade

PD Mechanism – Meeting Report/ Raporo y’ Ibiganiro (PPD) bihuza Leta n’Abikorera mu Karere.

District/ Akarere Meeting Number/ Numero y’Inama Topic issue (in 3-4 words)/ Ikiganirwaho Number of Local Participants/

Abitabiriye Ikiganiro mu Karere

Male/ Gabo

Female/ Total/ Bose

26

Gore

Intara y’Iburengerazuba

2 Ubucuruzi bwambukiranya imipaka Public/ Ubuyobozi

4 0 4

Moderator/ Ufasha ibiganiro

Place of Meeting PPD/ Aho Ikiganiro cyabereye

Date and Time of Meeting PPD/ Itariki n’ isaha ikiganiro cyabereye

Private/ Abikorera

39 32 71

Abanyamakuru babiri ba Radio Rubavu:

KALISA Steven na SABUNE Olivier.

Rubavu, ahaberaga imurikagurisha rya PSF mu Ntara y’Iburengerazuba.

28 Ukuboza 2015, kuva saa tanu na 15 kugeza saa saba na 15.

Total/ Bose

43 32 75

Subject/ Issue/ Ikibazo kiganirwaho Description / Summary/ Uko ikiganiro cyagenze

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka Iki kiganiro cya kabiri (2) ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba cyabereye mu karere ka Rubavu kuwa 28 ukuboza 2015, guhera saa tanu n’iminota cumi n’itanu kugera saa saba n’iminota cumi n’itanu (11:15-13:15), aho Imurikagurisha rya PSF ryarimo kubera.

Ikiganiro cyitangijwe na Bwana KUBWIMANA Chrysologue Prerezida wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba. Ikiganiro cyitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye z’ubuyobozi harimo, Bwana MBONYINKEBE Freddy, ukuriye NSS, Bwana BIZIMANA Theogene, RRA Customer Officer, Visi Perezida wa PSF mu Karere ka Rubavu , umukozi uhagarariye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka Bwana POLEPOLE Paulin, abahagarariye RPPD Secretariat , Bwana NKUBITO Daniel na Bwana MUHIZI Alain Didier na bamwe mu bacuruzi b’ingeri zose bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka baturuka mu turere two mu Ntara y’uburengerazuba aritwo RUBAVU, RUSIZI, NYAMASHEKE, KARONGI na RUTSIRO.

Ikiganiro cyari cyateguwe mu rwego rwa RPPD, hagamijwe kuganira ku nzitizi cyangwa ibibazo bibangamiye abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iki kiganiro cyanyuraga kuri Radio y’abaturage ya Rubavu ku buryo bw’ako kanya, cyayobowe n’abanyamakuru b’iyo Radio, Bwana SABUNE Olivier na Bwana KALISA Steven.

27

Mbere yo kwinjira mu kiganiro nyirizina , abanyamakuru bari bayoboye iki kiganiro, basabye Bwana KUBWIMANA Chrysologue, Perezida wa PSF mu Ntara y’Iburengerazuba gusobanura mu ncamake impamvu nyamukuru y’itegurwa ry’iki kiganiro, maze avuga ko bene ibi biganiro ari umuyoboro Leta yashyizeho kugirango inzego z’ubuyobozi zijye zihura n’abacuruzi baganire ku nzitizi cyangwa ibibazo binyuranye abacuruzi bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.

Yasobanuye ko insanganyamatsiko y’iki kiganiro irebana n’inzitizi abacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ataribwo bwa mbere iganiriweho muri uru rwego, ariko ko bifuje kongera kubiganiraho mu gihe PSF yari yateguye IMURIKAGURISHA mu rwego rw’intara y’iburengerazuba, kandi ikiganiro kigaca kuri Radio ku buryo butaziguye (aka kanya) mu rwego rwo gusakaza ako kanya ibivugirwamo n’imyanzuro yemejwe.

Dore bimwe mu bibazo abari mu kiganiro bagaragaje :

Imisoreshereze ikorwa mu kajagari ku ruhande rw’igihugu cya Congo, Ikibazo cy’amasaha y’akazi ku mupaka w’igihugu cya Congo: ku ruhande rw’u Rwanda ho bakora amasaha 24/24 ariko muri

Congo ho siko bimeze. Ikibazo cy’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bisoreshwa ku mpande zombi,( RWANDA na CONGO) Ikibazo kirebana n’ubucuruzi bw’amata atwarwa mu majerekani, Ikibazo cya magendu y’ibitenge, inzoga zikaze nka Whisky n’izindi, amata ya Nido n’ibindi. Ikibazo cy’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu kajagari muri rusange.

Mu byifuzo byavuzwe n’abari mu kiganiro harimo ibikurikira:

Ko habaho kuringaniza imisoro hagati ya CEPGL na EAC, Kureba imikoreshereje ya EBM, hari bamwe mu bacuruzi bataragera ku bushobozi bwo gukoresha izo machines ariko

ugasanga RRA yo ibibategeka. Mu gihe habayeho gukeka ko aha n’aha muri Hoteli cyangwa n’ahandi hari magendu, abakozi ba RRA bajya babikora mu

buryo budahutaza cyangwa bw’iterabwoba.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bibazo n’ibyifuzo byagaragajwe no kumva ibisobanuro byatanzwe n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi zitandukanye, hakurikiyeho gufatira hamwe imyanzuro.

Resolutions/ Imyanzuro yafashwe Next Steps/ Ibigomba gukorwa

Responsible/ Ubishinzwe

Time/ Igihe

1 Gukomeza gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe Gushyira umwanzuro mu RPPD Secretariat Guhera ku italiki ikiganiro kibereyeho 28/12/2015.

28

Resolutions/ Imyanzuro yafashwe Next Steps/ Ibigomba gukorwa

Responsible/ Ubishinzwe

Time/ Igihe

(MINAFFET, CEPGL) mu rwego rwo kumvikanisha no gushakira igisubizo ikibazo cy’imisoreshereje y’akajagari muri Congo.

bikorwa

2 Gukomeza gukora ubuvugizi ku nzego zibishinzwe muri CEPGL ku kibazo kirebana n’amasaha y’akazi ku mipaka ku ruhande rwa Congo.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa

RPPD Secretariat n’Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu

Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 28/12/2015,

3 Gukurikiza itegeko rya COMESA ku bijyanye n’imisoreshereze y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu RWANDA.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa

Abakozi ba RRA, Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu na PSF.

Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 28/12/2015,

4 Gushishikariza abacuruza amata kubahiriza itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta rijyanye n’imitwarire n’imicururize y’amata.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa

Ubuyobozi bw’akarere na PSF

Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 28/12/2015,

5 Guhugura abagore bakora ubucuruzi bw’ibitenge n’izindi magendu no kubashishikariza kwibumbira muri Koperative kugirango bakore uburuzi bw’umwuga.

Gushyira umwanzuro mu bikorwa

RPPD Secretariat, PSF ku rwego rw’akarere.

Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, ni ukuvuga kuwa 28/12/2015.

6 Kwihutisha ibarura ry’abacuruzi bose muri rusange rikorwa na PSF ku rwego rw’akarere kugirango bashyirwe mu byiciro; ibi bikaba byarwanya magendu

Gushyira umwanzuro mu bikorwa

PSF ku rwego rw’akarere.

Guhera ku italiki iki kiganiro kibereyeho, 28/12/2015.

29

Name, Signature of Champions / Amazina, Umukono bya Champions

Public/Ubuyobozi

MBARUSHIMANA Ezechiel

Private Sector/Abikorera

MANIRAGABA Pascal