Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere

6
CHORALE LE BON BERGER YASHYIZE AHAGARAGARA ALBUM YAYO YA MBERE Ku wa gatandatu tariki ya 28 Mata 2012 muri Grand Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, nibwo Chorale le Bon Berger, ibarizwa muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko ya Kaminuza y’u Rwanda, yashyize ahagaragara album yayo ya mbere yitswe amahoro y’umutima’ igizwe n’indirimo zisaga cumi n’eshanu harimo n’iyitwa amahoro y’umutima’ ari nayo yitiriwe iyi album. Muri ibyo birori byari byiza rwose dore ko no kwinjira byari ubuntu, hari hatumiwe amakorali menshi atandukanye yo muri Kaminuza ndetse no hanze yayo kugira ngo abakunzi ba Chorale le Bon Berger babashe kwikurikiranira indirimbo zayo. Mu makorali yari yatumiwe twavuga nka Good News Choir, Illumination, na Chorale La Fraternité zose zibarizwa muri Paruwasi gatulika ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yitiriwe Mutagatifu Dominiko; hari ndetse na Chorale Ijuru ibarizwa muri Paruwasi Katedrali ya Butare. Muri ibyo birori hari hatumiwe kandi itsinda ry’abanyamuziki ribarizwa muri GBU (Groupe Biblique Universitaire) ryitwa Singiza music ministries, itsinda ry’abanyamuziki NUR Jesus friends ribarizwa muri Paruwasi Gatolika ya Kaminuza, abahanzi ku giti cyabo nka MURARA Jean Paul, ndetse n’abaririmba ku giti cyabo bazwi ku izina ry’aba solistes, harimo KWISANGA Christian usanzwe abarizwa muri Chœur International ya Kigali akaba ari n’umwarimu muri KIST, MWIZERWA José Providence (uzwi nka

Transcript of Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere

Page 1: Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere

CHORALE LE BON BERGER YASHYIZE AHAGARAGARA ALBUM YAYO YA MBERE

Ku wa gatandatu tariki ya 28 Mata 2012 muri Grand Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u

Rwanda, nibwo Chorale le Bon Berger, ibarizwa muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko ya

Kaminuza y’u Rwanda, yashyize ahagaragara album yayo ya mbere yitswe ‘amahoro

y’umutima’ igizwe n’indirimo zisaga cumi n’eshanu harimo n’iyitwa ‘ amahoro y’umutima’ ari

nayo yitiriwe iyi album.

Muri ibyo birori byari byiza rwose dore ko no kwinjira byari ubuntu, hari hatumiwe amakorali

menshi atandukanye yo muri Kaminuza ndetse no hanze yayo kugira ngo abakunzi ba Chorale le

Bon Berger babashe kwikurikiranira indirimbo zayo. Mu makorali yari yatumiwe twavuga nka

Good News Choir, Illumination, na Chorale La Fraternité zose zibarizwa muri Paruwasi gatulika

ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yitiriwe Mutagatifu Dominiko; hari ndetse na Chorale Ijuru

ibarizwa muri Paruwasi Katedrali ya Butare. Muri ibyo birori hari hatumiwe kandi itsinda

ry’abanyamuziki ribarizwa muri GBU (Groupe Biblique Universitaire) ryitwa Singiza music

ministries, itsinda ry’abanyamuziki NUR Jesus friends ribarizwa muri Paruwasi Gatolika ya

Kaminuza, abahanzi ku giti cyabo nka MURARA Jean Paul, ndetse n’abaririmba ku giti cyabo

bazwi ku izina ry’aba solistes, harimo KWISANGA Christian usanzwe abarizwa muri Chœur

International ya Kigali akaba ari n’umwarimu muri KIST, MWIZERWA José Providence (uzwi nka

Page 2: Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere

MP José) na MUGABE Jean Jacques Berthrand umwe mu banditse indirimbo zigera kuri eshatu

muri 15 zigize album ‘AMAHORO Y’UMUTIMA ‘.

Byari ibirori by’impurirane kuko Chorale le Bon Berger yanizihizaga isabukuru y’imyaka 15

imaze ishinzwe; abitabiriye icyo gitaramo barabyinnye barahimbarwa ubwo abahanzi

batandukanye bari batumiwe ndetse n’amakorali baririmbaga. Aha twavuga nka Singiza music

Ministries, Murara Jean Paul, NUR Jesus Friends Group tutibagiwe Chorale La Fraternité

by’umwihariko. Kwisanga Christian ndetse na MP José basusurukije abari aho bakoresheje

ubuhanga bwabo bw’akataraboneka bwo kuririmba ari bonyine (Solistes).

Nk’uko twabitangarijwe na président wa Chorale le Bon Berger Bwana Marius IRAGENA,

gusohora iyi album babifashijwemo n’abantu batandukanye harimo Shumbusho Marcelin,

Boneza Patrick, MWIZERWA José Providence (uzwi nka MP José), Habimana Alexandre hamwe

na Jean Jacques Berthrand kuri ubu akaba ari umuyobozi wa departement ishinzwe umuziki

muri Studio ikora umuziki ya TOP 5 SAI ibarizwa mu mujyi wa Musanze mu ntara

y’amajyaruguru.

Dusoze tubabwira ko hari abashyitsi benshi banyuranye nka Patrick Uwineza umuyobozi wa

studio TOP 5 SAI ari nawe manager w’umuhanzi Jean Jacques Berthrand, hari kandi na Padiri

MUSHUMBA Vincent de Paul ubarizwa mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, Vicaire wa Paruwasi

ya Kaminuza akaba na Econome wa Diyosezi ya Butare Padiri Alphonse NKUSI…

Tubabwire ko insanganyamatsiko y’icyo gitaramo yari « NIMUSHIMIRE UHORARO KUKO AGWA

NEZA N’URUKUNDO RWE RUHORAHO ITEKA ».

Reba andi mafoto y’umunsi…

Page 3: Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere

Abaririmbyi ba Chorale La Bon Berger (Photo Ihirwe Nicole)

Abana nabo ntabwo bahatanzwe (Photo Ihirwe Nicole)

Page 4: Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere

Sauti ya CBB (soma KABEBE) (Photo Ihirwe Nicole)

Chorale La Fraternité mu mbyino yayo nziza cyane (Photo Ihirwe Nicole)

Page 5: Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere

Chorale La Fraternité toujours en mission de proclamer la bonne nouvelle du seigneur (Photo

Ihirwe Nicole)

Vicaire wa Paruwasi ya Kaminuza akaba na Econome wa Diyosezi ya Butare Padiri Alphonse

NKUSI, Padiri MUSHUMBA Vincent de Paul ubarizwa mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda,

n’abandi batumirwa (Photo Ihirwe Nicole)

Page 6: Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere

Good News Choir in action (Photo Ihirwe Nicole)

Chorale Illuminatio nayo ntiyatanzwe (Photo Ihirwe Nicole)

Byakurikiranwe kandi byandikwa na

TURINIMANA Gatsinzi Egide, Commission ya IT-Chorale la Fraternité