Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere
-
Upload
lambert-christophe-safari -
Category
Documents
-
view
107 -
download
5
Transcript of Chorale Le Bon Berger Yashyize a Album Yayo Ya Mbere
CHORALE LE BON BERGER YASHYIZE AHAGARAGARA ALBUM YAYO YA MBERE
Ku wa gatandatu tariki ya 28 Mata 2012 muri Grand Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u
Rwanda, nibwo Chorale le Bon Berger, ibarizwa muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko ya
Kaminuza y’u Rwanda, yashyize ahagaragara album yayo ya mbere yitswe ‘amahoro
y’umutima’ igizwe n’indirimo zisaga cumi n’eshanu harimo n’iyitwa ‘ amahoro y’umutima’ ari
nayo yitiriwe iyi album.
Muri ibyo birori byari byiza rwose dore ko no kwinjira byari ubuntu, hari hatumiwe amakorali
menshi atandukanye yo muri Kaminuza ndetse no hanze yayo kugira ngo abakunzi ba Chorale le
Bon Berger babashe kwikurikiranira indirimbo zayo. Mu makorali yari yatumiwe twavuga nka
Good News Choir, Illumination, na Chorale La Fraternité zose zibarizwa muri Paruwasi gatulika
ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yitiriwe Mutagatifu Dominiko; hari ndetse na Chorale Ijuru
ibarizwa muri Paruwasi Katedrali ya Butare. Muri ibyo birori hari hatumiwe kandi itsinda
ry’abanyamuziki ribarizwa muri GBU (Groupe Biblique Universitaire) ryitwa Singiza music
ministries, itsinda ry’abanyamuziki NUR Jesus friends ribarizwa muri Paruwasi Gatolika ya
Kaminuza, abahanzi ku giti cyabo nka MURARA Jean Paul, ndetse n’abaririmba ku giti cyabo
bazwi ku izina ry’aba solistes, harimo KWISANGA Christian usanzwe abarizwa muri Chœur
International ya Kigali akaba ari n’umwarimu muri KIST, MWIZERWA José Providence (uzwi nka
MP José) na MUGABE Jean Jacques Berthrand umwe mu banditse indirimbo zigera kuri eshatu
muri 15 zigize album ‘AMAHORO Y’UMUTIMA ‘.
Byari ibirori by’impurirane kuko Chorale le Bon Berger yanizihizaga isabukuru y’imyaka 15
imaze ishinzwe; abitabiriye icyo gitaramo barabyinnye barahimbarwa ubwo abahanzi
batandukanye bari batumiwe ndetse n’amakorali baririmbaga. Aha twavuga nka Singiza music
Ministries, Murara Jean Paul, NUR Jesus Friends Group tutibagiwe Chorale La Fraternité
by’umwihariko. Kwisanga Christian ndetse na MP José basusurukije abari aho bakoresheje
ubuhanga bwabo bw’akataraboneka bwo kuririmba ari bonyine (Solistes).
Nk’uko twabitangarijwe na président wa Chorale le Bon Berger Bwana Marius IRAGENA,
gusohora iyi album babifashijwemo n’abantu batandukanye harimo Shumbusho Marcelin,
Boneza Patrick, MWIZERWA José Providence (uzwi nka MP José), Habimana Alexandre hamwe
na Jean Jacques Berthrand kuri ubu akaba ari umuyobozi wa departement ishinzwe umuziki
muri Studio ikora umuziki ya TOP 5 SAI ibarizwa mu mujyi wa Musanze mu ntara
y’amajyaruguru.
Dusoze tubabwira ko hari abashyitsi benshi banyuranye nka Patrick Uwineza umuyobozi wa
studio TOP 5 SAI ari nawe manager w’umuhanzi Jean Jacques Berthrand, hari kandi na Padiri
MUSHUMBA Vincent de Paul ubarizwa mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, Vicaire wa Paruwasi
ya Kaminuza akaba na Econome wa Diyosezi ya Butare Padiri Alphonse NKUSI…
Tubabwire ko insanganyamatsiko y’icyo gitaramo yari « NIMUSHIMIRE UHORARO KUKO AGWA
NEZA N’URUKUNDO RWE RUHORAHO ITEKA ».
Reba andi mafoto y’umunsi…
Abaririmbyi ba Chorale La Bon Berger (Photo Ihirwe Nicole)
Abana nabo ntabwo bahatanzwe (Photo Ihirwe Nicole)
Sauti ya CBB (soma KABEBE) (Photo Ihirwe Nicole)
Chorale La Fraternité mu mbyino yayo nziza cyane (Photo Ihirwe Nicole)
Chorale La Fraternité toujours en mission de proclamer la bonne nouvelle du seigneur (Photo
Ihirwe Nicole)
Vicaire wa Paruwasi ya Kaminuza akaba na Econome wa Diyosezi ya Butare Padiri Alphonse
NKUSI, Padiri MUSHUMBA Vincent de Paul ubarizwa mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda,
n’abandi batumirwa (Photo Ihirwe Nicole)
Good News Choir in action (Photo Ihirwe Nicole)
Chorale Illuminatio nayo ntiyatanzwe (Photo Ihirwe Nicole)
Byakurikiranwe kandi byandikwa na
TURINIMANA Gatsinzi Egide, Commission ya IT-Chorale la Fraternité