Amakorali Gatolika Aririmbira Kuri Paruwasi Ya Kaminuza Yitiriwe Mutagatifu Dominiko ye Igikombe

7
Amakorali Gatolika aririmbira kuri Paruwasi ya Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Dominiko yahataniye igikombe Ngicyo igikombe buri kipe yifuzaga. Ni icya nde rero? (Photo par Ferdinand NZABIRINDA) Ni muri championa itari yoroshye na gato aho amakorari nka Illuminatio,Le Bon Berger batazira le BEBE,Good News Choir bakunze kwita nanone GNC ndetse na Chorale La Fraternité.

description

Competition among Choirs from Saint Dominique University Parish, National University of Rwanda

Transcript of Amakorali Gatolika Aririmbira Kuri Paruwasi Ya Kaminuza Yitiriwe Mutagatifu Dominiko ye Igikombe

Page 1: Amakorali Gatolika Aririmbira Kuri Paruwasi Ya Kaminuza Yitiriwe Mutagatifu Dominiko ye Igikombe

Amakorali Gatolika aririmbira kuri Paruwasi ya Kaminuza yitiriwe Mutagatifu Dominiko yahataniye igikombe

Ngicyo igikombe buri kipe yifuzaga. Ni icya nde rero? (Photo par Ferdinand NZABIRINDA) Ni muri championa itari yoroshye na gato aho amakorari nka Illuminatio,Le Bon Berger batazira le BEBE,Good News Choir bakunze kwita nanone GNC ndetse na Chorale La Fraternité.

Page 2: Amakorali Gatolika Aririmbira Kuri Paruwasi Ya Kaminuza Yitiriwe Mutagatifu Dominiko ye Igikombe

Dore uko zatsindanye : ku munsi wa mbere – Chorale Le bebe yatsinze Illuminatio igitego 1 ku busa naho - Chorale La Fraternite itsinda bigoranye GNC ibitego 3 kuri bibiri hitabajwe penaliti Ku munsi wa kabiri –GNC yihanije Le BB iyaka amanota atatu ku gitego kimwe ku mwuka - Chorale La Fraternite yo yari yahuye na Chorale Illuminatio ibasha kuyipfunyikira akangari k’ibitego bibiri kuri mpaga Ku munsi wa gatatu - Chorale La Fraternite yeretse Le BB ko ruhago atari ugupacapaca iyitahanaho intsinzi y’igitego kimwe ku busa. -na forme (forume) nyinshi cyane Chorale Illuminatio yatsinze bitayigoye GNC Icyiciro cya mbere cyarangiye La fraternité ari iya mbere n’amanota yayo 9, Chorale Le BB n’amanota agera kuri 3, GNC yagisoje yizigamye amanota 3 aho Chorale Illuminatio yarangije iki cyiciro ari iya kane n’amanota 3 yose n’umwenda w’ibitego2 . Ku mukino wa nyuma, hahanganye Chorale La Fraternite na Good News Choir. Uyu mukino ukaba wararangiye utsinzwe na Chorale La fraternité ku gitego 1-0 ; naho umwanya wa gatatu uhatanirwa na Chorale Le Bon Berger ikina na Chorale Illuminatio. Uyu mwanya wa gatatu wegukanywe na Chorale Le Bon Berger imaze gutsinda kuri penaliti 2-0 nyuma y’aho umukino wari umaze kurangira ari 0-0 ku mpande zombi. Ubwo birangira Chorale La Fraeternité yegukanye umwanya wa mbere muri aya marushanwa yahuzaga amakorali 4 yo muri Parusi gatolika ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yitiriwe Mutagatifu Dominiko. Aya makorali agizwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Good News Choir yegukanye umwanya wa kabiri, Chorale Le Bon Berger yegukana umwanya wa gatatu, naho Chorale Illuminatio yegukana umwanya wa kane ari nawo wa nyuma. Aya marushanwa yitabiriwe n’abashyitsi batandukanye harimo : Minisitiri ufite siporo umuco n’imyidagaduro muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Mr. ISHIMWE Irénée, abayobozi batandukanye bo muri CCCCE (Comité de Coordination des Communautés Catholiques des Etudiants) yo muri Paruwasi yitiriwe mutagatifu Dominiq=ko ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Amarushanwa yosojwe hatangwa ibihembo ku makipe yose yari yitabiriye.

Page 3: Amakorali Gatolika Aririmbira Kuri Paruwasi Ya Kaminuza Yitiriwe Mutagatifu Dominiko ye Igikombe

Abafana ba Chorale La Fraternité bishimira igikombe. (Photo par Nicole IHIRWE)

Ikipe ya Chorale La Fraternité ari nayo yegukanye iki gikombe (Photo par Ferdinand NZABIRINDA)

Page 4: Amakorali Gatolika Aririmbira Kuri Paruwasi Ya Kaminuza Yitiriwe Mutagatifu Dominiko ye Igikombe

Rutahizahizamu Adolphe wa Chorale La Fraternité wanayihaesheje intsinzi (Photo Ferdinand NZABIRINDA)

Page 5: Amakorali Gatolika Aririmbira Kuri Paruwasi Ya Kaminuza Yitiriwe Mutagatifu Dominiko ye Igikombe

Chorale La Fraternité yakira igihembo cy’uko yitabiriye irushanwa, igihabwa na Minisitiri wa siporo n’imyidagaduro muri Kaminuza Bwana ISHIMWE Irénée (Photo Ferdinand NZABIRINDA)

Capitain wa Chorale La Fraternité UWIRINGIYIMANA Serge Placide yakira igikombe ndetse n’ibindi bihembo abihawe na Minisitiri wa siporo n’imyidagaduro muri Kaminuza Bwana ISHIMWE Irénée (Photo

Ferdinand NZABIRINDA)

Page 6: Amakorali Gatolika Aririmbira Kuri Paruwasi Ya Kaminuza Yitiriwe Mutagatifu Dominiko ye Igikombe

Prezida akaba na Capitain wa Chorale le Bon Berger Bwana Marius IRAGENA yakira igihembo kivuye mu biganza bya Secrétaire wa CCCCE Marie Angélique TWAYITURIKIcy’uko bitabiriye irushanwa (Photo

Ferdinand NZABIRINDA)

Coach wa Chorale la Fratenité akaba na Commissaire wa Affaires sociales Bwana Jean Claude KALIBUSHI nawe yakinnye umukino wa nyuma aza ndetse no kuwusoza neza yemye (Photo Ferdinand NZABIRINDA)

Page 7: Amakorali Gatolika Aririmbira Kuri Paruwasi Ya Kaminuza Yitiriwe Mutagatifu Dominiko ye Igikombe

President wa Good News Choir, ari nayo yegukanyeumwanya wa kabiri, yakira igihembo kivuye mu biganza bya Vice-Coordinateur wa CCCCE Bwana Valens SHAMI cy’uko bitabiriye amarushanwa (Photo

Ferdinand NZABIRINDA) Byakurikiranwe kandi byandikwa na :

Fabien HABIYAKARE, Commissaire ushinzwe Jumelage muri Chorale La Fraternité